Uyu munsi tariki ya 7 Ukwakira 2017, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo muri stade ya Mumena  habereye siporo y’urubyiruko rwiga(Sport Scolaire) mu rwego rwo kuyibakundisha  no kuyitabira.

 

 

Ni siporo yitabiriwe n’abanyeshuri, abarimu, abayobozi mu nzego zitandukanye, abanyamabanga nshinwabikorwa b’imirenge hamwe na SEOs.

 

 

Bwana NDAYISENGA Jean Marie Vianney umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wari umushyitsi mukuru witabiriye, yaganirije intore zirenga 10,000 zitabiriye kuri uyu munsi, azikangurira gukunda siporo, kuyitabira, kugira isuku ku mubiri, mu ngo, ku mashuri bigaho ngo kuko bizatuma bahorana ubuzima bwiza.Yakomeje abasaba kwirinda ibiyobyabwenge, kugira ubwisungane mu kwivuza( Mituelle de santé ) n’ibindi.

Bwana NDAYISENGA JMV arakangurira urubyiruku gukunda siporo

 

Mu gusoza yashimiye buri wese avuga ko bitabiriye ari benshi kandi basobanutse by’umwihariko abayobozi b’ibigo by’amashuri batandukanye,abarezi n’ikipe yayoboye siporo. Yibukije ko turi mu cyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge aboneraho gusaba abanyeshuri gutegura ibihangano bitandukanye biganisha ku cyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge ngo ibizaba ibya mbere bizahembwa kuko ngo byateganyirijwe igikombe.

 

Iyi siporo ni ngaruka kwezi ikaba iba ku cyumweru cya kabiri cy’ukwezi aho abitabiriye bakora imyitozo ngorora mubiri bakanahabwa ubutumwa butandukanye kuri gahunda za Leta.

 

ANDI MAFOTO AGARAGAZA UBWITABIRE

 

 

  

 

 

Daniel RUHUMURIZA

Internee Public Relations

& Communication

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*