None tariki ya 9 Ukwakira 2017 mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kanyinya, Akagari ka Nzove, mu rwunge rw’amashuri rwa Kanyinya habereye umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe  ubuzima bw’ umwana n’ Umubyeyi.

 

Muri uyu muhango abanyeshuri bahawe ibiganiro ku isuku banasobanurirwa akamaro kayo. Babwiwe ko isuku ifasha kwirinda indwara zitandukanye, bityo basabwa  kugira isuku ku mubiri, ku myenda ndetse no kugirira isuku aho bari hose.

 

Umuyobozi Mukuru w’ Ibitaro bya Muhima Dr William RUTAGENGWA yabwiye abo bana ko isuku nke ishobora kugira ingaruka mbi ku myigire yabo kuko ngo mu gihe barwaye batabasha gukurikirana amasomo neza ndetse anavuga ko n’ imikurire yabo iba mibi.

 

Yakomeje asaba aba banyeshuri  gutoza abo bahuye bose kugira umuco wo kurangwa n’isuku mu miryango bakomokamo cyane cyane  kwirinda  indwara ziterwa n’ isuku nke ziri muzandura mu buryo bwihuse. Yababwiye kandi ko umuntu wenyine  kwirinda abo bari kumwe batirinda n’ubundi ngo bashobora kuzimuzanira, maze abaha urugero agira ati: “ Wowe ushobora kuba ukaraba mbere yo kurya ariko kuko uwo musangiye atakarabye akaba yatuma udukoko dutera indwara twinjira mu bwo murya maze akaba akwanduje inzoka zo munda cyangwa n’izindi ndwara zitandukanye.”

Dr William RUTAGENGWA arakangurira abanyeshuri kugira isuko aho bageze hose

 

Aba banyeshuri bakanguriwe kandi kwirinda ibiyobyabwenge n’ ubusinzi kugira ngo bakomeze gutekereza neza  ku buryo bazayobora Igihugu cyabo mu gihe kizaza bafite ibitekerezo bizima bibaganisha ku iterambere.

 

 

 

Iki cyumweru cyatangiwe uyu munsi cyahariwe ubuzima bw’ umwana n’ umubyeyi, kizasozwa kuwa 13 Ukwakira 2017. Mu bikorwa biteganyijwe, harimo gutanga urukingo rw’ iseru na rubeyole kuva ku mwana w’ amezi 9 kugeza kuri 59, gutanga VIT A  kuva ku mwana w’ amezi 6 kugeza kuri 59, gutanga ikinini cy’ inzoka zo mu nda kuva ku mwana w’ amezi 12 kugeza kuri 59.

Abanyeshuri bahawe urukingo rw’ iseru na rubeyole kuva ku mezi icyenda kugeza ku mwaka itanu

 

Si ibi bikorwa bitaganyijwe gusa ahubwo hazakorwa n’ibindi bijyanye no gukomeza gufasha umuryango nyarwanda kubaho neza, nko kwirinda amakimbirane mu muryango, kwita ku buzima bw’ umugore utwite, kuboneza urubyaro, kuganiriza abagiye kurushinga, urubyiruko rugakomeza kwigishwa ku buzima bw’ imyororokere, kwirinda inda zitateganyijwe,  kwita kumirire y’ abana bari munsi y’ imyaka itanu no gukurikirana imikurire yabo.

 

 

 

Ikindi kandi abaturage bazakomeza gusobanurirwa gahunda y’ imbonezamikurire y’ abana bato (ECD) kugira ngo dukomeze kugira imiryango ibayeho neza kandi irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwitabira umugoroba w’ ababyeyi, isuku ikaba umuco,ibiyobyabwenge n’ ubusinzi bikirindwa hakabaho kurwanya indwara nka Malariya ndetse iterambere ry’ umugore rigakomeza gushimangirwa.

 

 

Daniel RUHUMURIZA

Internee Public Relations

& Communication

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*