Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2017 mu Karere ka Nyarunge,Umurenge wa Kanyinya,Akagari ka Nyamweru habereye inteko y’abaturage n’abayobozi bahuriye mu muhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza nk’ahandi hose mu Gihugu byagiye bikorwa.

 

Ni umuhango witabiriwe n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage Bwana HARERIMANA Cyriaque,Umuyobozi w’umugi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu MUHONGWERWA Patricie,Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge,abahagarariye inzego z’umutekano mu Karere ka Nyarugenge n’abaturage batuye mu murenge wa Kanyinya.  

 

Aha abaturage basobanuriwe ibijyanye n’uyu munsi wahariwe imiyoborere myiza,intego yawo,ibiteganyijwe muri iyi gahunda ndetse n’umusaruro bizatanga maze abafite ibibazo bitandukanye ku itangwa rya serivisi mu bigo bitandukanye babaza ibibazo banahabwa ibisubizo. Ikindi kandi ni uko buri muturage yahawe ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bizafasha mu kubona serivisi nziza kandi zihuse.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Madamu Kayisime NZARAMBA yashimiye minisitiri uburyo yemeye akaza kwifatanya n’abaturage mu kuganira ku bijyanye na serivisi zitandukanye bahabwa. Yabwiye abaturage ko kubaha serivisi nziza ari inshingano zabo nk’abayobozi abizeza ko aho bigaragara ko hataranozwa neza imitangire myiza ya serivisi bagiye kubihagurukira bityo ngo buri wese azabigira umuco atange serivisi neza kandi vuba.

Yijeje abaturage ko bagiye kujya bahabwa serivisi nziza kandi vuba

 

Yakomeje avuga ko uku kwezi ari igihe abayobozi mu nzego zitandukanye basubiza amaso inyuma bakareba ko ibyo bagombye gukorera umuturage  babigezeho basanga hari ibibura bagafata ingamba zizabafasha kubigeraho mu bihe biri imbere.

 

Madamu MUHONGWERWA Patricie yavuze ko ari ibyishimo kubona abaturage baterana n’abayobozi babo bakaganira ku ngamba zo guca burundu imitangire mibi ya serivisi. Na none ngo ni byiza ko umuturage asigaye agira uruhare mu gufata ibyemezo mu bimukorerwa. Yijeje aba baturage ubufatanye mu gihe cyose bazabona utanze serivisi mbi ko batazamwihanganira ahubwo azabiryozwa kuko ngo inshingano z’abayobozi ni ugukemurira umuturage ikibazo afite mu gihe biri mu nshingano zabo.

 

Yishimiye ubufatanye n’abaturage muri gahunda za leta

 

Mu ijambo rye Bwana HARERIMANA Cyriaque yashishikarije inzego z’ibanze kujya zikemura ibibazo by’abaturage vuba bitarambiranye bigafasha abaturage kumva ko ubuyobozi bubari hafi kandi ngo ni nacyo buri muyobozi wese asabwa kumva umuturage no kumufasha gutekereza ku mibereho ye.

Yasabye buri wese kurangwa n’umuco wo gutanga serivisi nziza

 

Yongeyeho ko inzego zitandukanye nk’ubutabera,ubuzima,ubutegetsi bw’Igihugu,urwego rushinzwe imiyoborere myiza zigiye kujya zimanuka zikegera abaturage hakabaho umwihariko wo kuganira nabo icyo babateganyiriza,babibutsa neza uburenganzira bwabo ariko na none banakangurire abayobozi b’inzego z’ibanze ko bwa burenganzira bw’umuturage butari mu maboko ye gusa ahubwo harimo gufatanya.

 

Ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza gutangira tariki ya 10 Ukwakira 2017 kugasozwa tariki ya 10 Ugushyingo 2017. Muri uku kwezi hateganyijwemo ibikorwa bitandukanye birimo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage,kwita kuri gahunda zishyigikira iterambere ry’umuturage,kurinda no kurwanya ihohoterwa,kurwanya akarengane,kwita ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu,gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko ndetse no kugenzura ibijyanye n’imiyoborere mu nzego z’ibaznze.

ANDI MAFOTO YO MURI UYU MUHANGO

 

 

 

 

   

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*