Uyu munsi ku wa Kane tariki ya12/10/2017 mu Karere ka Nyarugenge habaye igikorwa cyo gutanga amagare 46 ku bantu 46 bafite ubumuga bw’ingingo. Aya magare yatanzwe ku nkunga  ya  Handicap International & The Church of  Jesus Christ of later days Saints (LDS). Iki gikorwa  cyabereye ku biro by’Umurenge wa  wa Nyakabanda kiyoborwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe Imibereho myiza Bwana Jean Marie Vianey NDAYISENGA ari kumwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Karere ka Nyarugenge akaba n’Umujyanama ubahagarariye mu Nama Njyanama y’Akarere Bwana KANANGA Richard.

 

Mu ijambo Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe Imibereho myiza Bwana Jean Marie Vianey NDAYISENGA yagejeje ku Bafite ubumuga bari bateraniye mu cyumba cy’inama cy’Umurenge wa Nyakabanda, yabashimiye uburyo bafatanya n’abandi baturage mu bikorwa byiza binyuranye bikorwa mu Karere, aho yagarutse ku ruhare bagize mu Matora y’Umukuru w’Igihugu aherutse, Imihigo y’Akarere ka Nyarugenge 2016-2017 aho Akarere kaje ku mwanya wa gatanu (bwa mbere mateka), Ubwisungane mu kwivuza (MUSA 2016-2017)aho Akarere kaje ku mwanya wa 2 ku rwego rw’Igihugu; etc.  ariko anaboneraho kubasaba gukomeza ubwo bufatanye cyane cyane bitabira gahunda zinyuranye za Leta nk’abandi baturage bose cyane cyane ko byagaragaye ko kugira ubumuga bw’ingingo z’umubiri bitavuze kutagira inshingano, uburenganzira n’ubushobozi mu gufatanya n’abandi guteza Igihugu imbere. Yabasabye ubufatanye mu kurwanya no guca burundu umuco ugayitse ukunze kuranga bamwe mu bafite ubumuga. Ati: “Umuco wo gusabiriza uragayitse ababikora bagomba kubicikaho. Udafite ubushobozi kandi bigaragara akegera inzego z’ubuyobozi zikamufasha.” Yihanangirije abahabwa ubufasha bigaragara ko babukeneye koko bagasubira gusabiriza kimwe n’abahabwa ibikoresho bakabigurisha ko nabo batazihanganirwa.

 

Mu karere ka Nyarugenge habarurirwa abafite ubumuga bw’ingingo bakeneye amagare  299 . Kugeza uyu umunsi abamaze gufashwa kubona amagare ni abantu 88, iki gikorwa kikaba kizakomeza uko ubushobozi bugenda buboneka nk’uko Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Karere ka Nyarugenge akaba n’Umujyanama ubahagarariye mu Nama Njyanama y’Akarere Bwana KANANGA Richard yabitangaje.

 

 

Gaston MUNYABUGINGO

P.R/Nyarugenge District

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*