ibyo ni bimwe mubyagarutsweho n' abayobozi batandukanye bitabiriye inteko y' abaturage b' Akagari k' Agatare mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Umuyobozi w' Umujyi wa Kigali Bwana NYAMURINDA Pascal wari witabiriye iyi nteko yagaragaje ko igishushanyo mbonera kitaziye kwirukana abaturage mu Mujyi ahubwo ari ukubafasha ngo bawubemo neza, akaba ari nayo mpamvu, ubu agace batuyemo kagiye kuvugururwa kubufatanye na Banki y' isi, abaturage bakegerezwa ibikorwa remezo nk' imihanda.

 Yasabye ko nabo bagira uruhare mukuvugurura imyubakire cyane cyane mukubaka amazu agezweho ariko yubatse muburyo budatwara amafaranga menshi nkuko umufatanyabikorwa mubikorwa by' ubwubatsi Skat yabigaragaje.

Umuyobozi w' Akarere ka Nyarugenge Madamu KAYISIME NZARAMBA nawe witabiriye inteko yasabye abaturage kumva ko kuvugurura iki gice bigiye kubagirira akamaro bikanongerera agaciro imitungo yabo, ibikokorwa byo kuvugurura bikaba bizamara imyaka ine abasaba ko nabo bazaba barangije kuvugurura inyubako zabo, cyane cyane ko ubu hakurikijwe ubuhanga bushya mu myubakire bwagaragajwe na Skat hashobora kwifashishwa ibikoresho biboneka mu Gihugu abantu bakubaka bajya hejuru bakubaka amazu meza kandi kugiciro gito cyane.

nyuma y' ibiganiro abaturage bakaba barabonye umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye bari bafite bafatanya n' abayobozi kubishakira umuti.

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*