None ku wambere tariki ya 4 Ukuboza 2017 mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyarugenge, habereye ibikorwa byo kuganiriza abaturage ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Muri gahunda y’iminsi 16 y’ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rikorwa umugore n’umwana w’umukobwa, abayobozi batandukanye mu Karere bitabiriye ibiganiro byatangiwe mubice bitandukanye by' Akarere.

Mu Murenge wa Kanyinya, Akagari ka Taba,Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ari nawe wari umushyitsi mukuru Bwana Jean Marie Vianney NDAYISENGA arikumwe n’Umukozi munzu y'ubufasha mu by'amategeko mu Karere(MAJ) Madamu BUTOYI Ndeze Yvette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya n’Abaturage batuye muri uyu Murenge bahuriye muri iki gikorwa cy’ubukangurambaga.

 

Abari bateraniye muri iki gikorwa basobanuriwe uburyo butandukanye bugaragaza uko ihohoterwa rigenda rikorerwa hiryo no hino n’ubwoko butandukanye bw’ihohoterwa, ingamba zo kurihashya ndetse n’itegeko rirebana no guhana abagize uruhare mu ihohoterwa.

BUTOYI Ndeze Yvette yabwiye abaturage ko nta muntu numwe ufite uburenganzira bwo gutoteza mugenzi we yongeraho ko hari itegeko rikumira kandi rihana uwakoze ihohotera rishingiye ku gitsina.

BUTOYI Yvette yasabye abaturage gutanga amakuru ahagaragara ihohoterwa aho ariho hose

Yasabye abaturage kumenya amategeko abarengera bakita kandi gushyira hamwe bakarwanya uwo ariwe wese urangwa n’ibikorwa by’iri hohotera ngo ibi bizabafasha kubaka umuryango uhamye.

 

Aha umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije Bwana Jean Marie Vianney NDAYISENGA yagarutse cyane cyane ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo aho usanga umugabo atoteza umugore we cyangwa na none ugasanga umugore ari we uhohotera umugabo we.

Vice mayor ashimira abaturage umurava bagira mu bikorwa bibateza imbere

Yavuze ko hari aho bigenda bigaragara hirya no hino mu Gihugu umugabo yica umugore babyaranye bitabaye ibyo umugore akaba ari we umwica cyangwa akamukomeretsa biturutse ku bushyamirane bushamikiye ku ihohoterwa umwe akorera undi. Yasabye abaturage kwirinda ihohotera iryo ariryo ryose ndetse no kudahishira aho rigaragara bakajya batanga amakuru aho ribonetse hose kuko ngo iyo ukoreye uwo mubana ihohotera bimugiraho ingaruka mbi bituma habaho idindira ry’iterambere ry’Umuryango.

Iyi gahunda y’iminsi 16 y’ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rikorwa umugore n’umwana w’umukobwa yashyizweho na Leta igamije gukangurira abaturage kurandurana n’imizi ihohohoterwa rigacika burundu, mu Karere ka Nyarugenge ibiganiro ku kurwanya ihohoterwa bihabwa abaturage n’izindi nzego zihariye.

 

RUHUMURIZA Daniel

Na NTAGANIRA Theogene

 

Interns Public Relations and Communication

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*