Urubyiruko ruturutse hirya no hino mu mirenge yose igize Akarere ka Nyarugenge rwateraniye mu cyumba cy’inama cy’Akarere kuri uyu wa gatatu taliki ya 06 ukuboza 2017, mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku burenganzira bwa muntu no kurwanya ibiyobyabwenge.

 

Umukozi muri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu UWIZERA Alice yatangiye asobanurira urubyiruko icyo uburenganzira bwa muntu aricyo agira ati: “ Uburenganzira bwa muntu ni ibyo yemerewe gukora cyangwa gukorerwa ariko bitabangamiye amategeko”.

 

Yakomeje asobanura ibijyanye n’amahame y’uburenganzira bwa muntu ariyo, agaciro ntagereranwa(umuntu ahabwa agaciro kuruta inyamaswa), kutavangurwa no kureshya mugaciro no muburenganzira.

 

UWIZERA Alice umukozi muri komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu ushinzwe inyigisho n'ubukangurambaga ku burenganzira bwa muntu 

 

 Hakurikiyeho umwanya w’ibibazo aho urubyiruko rwagarutse ku kumenya aho komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yaba ihuriye n’urwego rw’umuvunyi ndetse n’aho komisiyo yaba itanga raporo y’ibyo ikora, abafatanyabikorwa n’uburyo ikibazo cy’abana bo mu muhanda cyakemuka.

 

 

Bamwe mu rubyiruko babajije ibibazo bagamije gusobanukirwa ibijyanye n'Uburenganzira bwa muntu icyo ari cyo.

 

Nyuma y’ibi bibazo UWIZERA Alice yasubije ibibazo byabajijwe bisobanura byimbitse uburenganzira bwa muntu ubwo ari bwo nuko iyi komisiyo ikora.

 

Yavuze ko urwego rw’umuvunyi rureba cyane ibibazo by’akarengane na ruswa naho komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yo ikareba aho uburenganzira bwa muntu bwarenganyijwe bityo bimaze kuva mu nzego zidandukanye kandi bigaragara ko ikibazo cye kitakemutse hanyuma komisiyo ikareba niba hari aho uburenganzirabwe butubahirijwe bityo ikamukorera ubuvugizi.

 

Yakomeje abasobanurira ko Atari komisiyo y’uburenganzira bwa muntu gusa ireberera ubwo burenganzira ko hari n’abafatanyabikorwa bakorana nka AGEPRODOR, KANYARWANDA, INZEGO Z’URUBYIRUKO ndetse n’IMIRYANGO ITEGAMIYE KURI LETA.

 

 UWIZERA Alice aganira n'urubyiruko.

 

Yasoje avuga ko ibijyanye n’abana bo mu mihanda ari ikibazo kireba igihugu muri rusange, uruhare rwababyeyi ndetse nabandi babifite mu nshingano kandi na none ikibazo cyareberwa ku mpamvu ituma abana bajya mu mihanda, agaragaza ko uruhare rwa komisiyo ari ukureba inzego zibishinzwe igakora ubuvugizi, igatanga amahugurwa,ibiganiro munzego zibanze n’ahandi.

 

Evaliste MURWANASHYAKA waturutse muri CLADHO (Impuzamiryango y’uburenganzira bw’ikiremwa muntu) nawe yakomeje atanga ikiganiro kubijya nibiyobyabwenge. Yatangiye asobanura ibiyobyabwenge icyo aricyo agira ati: “ibiyobyabwenge ni ikintu icyo aricyo cyose gihindura imitekerereze,imyumvire,imyitwarire bigatuma ubangamira uburenganzira bw’abandi.”

 

Evaliste MURWANASHYAKA umuyobozi muri CLADHO(Impuzamiryango y’Uburenganzira bw’ikiremwa muntu) ushinzwe guhuza ibikorwa by'ubukangurambaga ku burenganzira bw'umwana asobanurira urubyiruko ibibi by’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo.

 

 

Yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge ari kimwe mu bihangayikishije isi muri rusange akaba ari nayo mpamvu hashyizweho umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka uba kuwa 26 Kamena wo kurwanya ibiyobyabwenge.

 

Ikindi yavuze ko igituma habaho kwiyongera kw’ibiyobyabwenge, ari uko usanga hari ababicuruza bagamije indonke,bityo bigatuma bashishikariza abantu kubifata cyane cyane urubiruko,bamwe bakabifata kubera kwigana abandi, ibibazo byo mumiryango bigatuma ibyaha byiyongera cyane nko gutera no guterwa inda zitateguwe n’ibindi byaha bishamikiye kuri byo.

 

Yabwiye uru rubyiruko ko kunywa ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi gitera ibindi byaha bihanwa n’amategeko bityo abasaba kubyirinda bakabigendera kure, bagashishikariza urundi rubyiruko rwaba urwiga n’urutiga kwibyirinda binyuze muri za club zurubyiruko ndetse no mu bikorwa bibahuza batanga amakuru aho bigaragaye,twese tugafatanyiriza hamwe kurwanya ibiyobyabwenge.

 

Iki cyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu ni ngarukamwaka kikaba cyaratangijwe ku itarili ya 03 ukuboza 2017 kikaba kizasozwa taliki08 ukuboza 2017.

 

RUHUMURIZA Daniel na

NTAGANIRA Theogene

Interns Public Relations & Communication

 

 

 

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*