Kuri uyu wa kane tariki ya 07 Ukuboza 2017 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyarugenge hateraniye inama y’abafatanyabikorwa b’Akarere mu gikorwa cy’amahugurwa y’ubukangurambaga ku buziranenge.

 

Aya mahugurwa yitabiriwe n’Abayobozi muri zimwe muri minisiteri,Abayobozi mu nzego zitandukanye z’Akarere, abikorera ku giti cyabo, ibigo bitegamiye kuri leta, ibigo bya leta n’inzego z’Umutekano.

 

 

Ibi ni muri gahunda y’ibikorwa byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’ubuziranenge, aho ikigo cy’Igihugu cyo gutsura ubuziranenge(RSB) gifite gahunda y’ibikorwa by’ubukangurambaga buhabwa abafatanyabikorwa batandukanye bo mu turere tw’umugi wa Kigali na tumwe mu turere two mu ntara.

 

 

Ubuyobozi bwa R.S.B Rwanda Standard Board hamwe na R.H.A Rwanda Housing Authority basobanuriye abitabiriye amahugurwa amabwiriza y’ubuziranenge,ishyirwa mu bikorwa ryayo,uruhare rwayo mu kubahiriza amategeko, gukwirakwiza ingufu z’amazi, kunoza isuku n’isukura hagamijwe kubaka imigi iboneye,kunoza imiturire y’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, kubaka imigi iboneye habungwabungwa ibidukikije,kunoza no kwihutisha imitangire ya serivisi zubakiye ku ikoranabuhanga.

MPORANZI Samuel umwe mu bayobozi baturutse muri RSB asobanura uruhare rw’amabwiriza y’ubuziranenge mu gukwirakwiza ingufu z’amazi, kunoza isuku n’isukura.

 

 

UMURWANEZA Alice waje aturutse muri RHA asobanura uruhare rw’amabwiriza y’ubuziranenge mu kunoza imiturire y’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

 

  

Léonidas MUSAFIRI umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Nyarugenge ari nawe watanze ikaze ku bashyitsi, yashimiye buri wese witabiriye aya mahugurwa anasaba ko buri wese yagira uruhare mu kubaka U Rwanda rwiza twifuza rugizwe n’imigi iboneye.

Léonidas MUSAFIRI ashimira abitabiriye anabasaba buri wese ku gira uruhare mu kubaka Igihugu

 

 

Umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’Ubuziranenge wizihizwa buri mwaka tariki ya 14 Ukwakira; aho insanganyamatsiko ku rwego rw’isi mu ndimi z’amahanga ari: “Standards make Cities Smarter.” Naho ku rwego rw’Igihugu insanganyamatsiko yawo igira iti: “Amabwiriza y’Ubuziranenge agira uruhare mu kubaka Urwanda twifuza rugizwe n’imigi iboneye mu ndimi z’amahanga ‘Standards Contribute in Buildings a Smart Rwanda within Smart Cities’.”

 

RUHUMURIZA Daniel na

NTAGANIRA Theogene

Public Relations & Communication

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*