Kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Mutarama 2018, Akarere ka Nyarugenge hatashye ibyumba by' amashuri 33 n' ubwiherero 36.

ibi byumba byubatswe muburyo budasanzwe bikaba byuzuye kubufatanye bw' inzego zitandukanye zirimo abaturage b' Akarere, abafatanyabikorwa, inzego z' umutekano n' abandi nkuko byagarutsweho n' Umuyoboiz w' Akarere madamu Kayisime Nzaramba wanagaragaje ko ubwo bufatanye aribwo bwatumye barenza ibyari biteganyijwe kuko Akarere kari kateganyije kubaka ibyumba 25 n' ubwiherero 36. ashimira ababigizemo uruhare bose.

Minisitiri w' Uburezi wari ni Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa yashimiye Akarere ka Nyarugenge kuko kabaye akambere mugutaha ibi byumba. Minisitiri w' Uburezi akaba muri iki gikorwa yari aherekejwe na Minisitiri w' ubutegetsi bw' Igihugu na Minisitiri w' abakozi ba leta n' umurimo, Umuyobozi w' Umujyi wa Kigali n' abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*