Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Mutarama 2018 mu Murenge wa Kanyinya Haba igikorwa cyo gutangiza campaign y'isuku n'umutekano ku Mugaragaro hasinywa imihigo y'isuku n'umutekano n'inzego z'Umutekano n'abayobozi mu byiciro bitandukanye birimo :
1.Abanyamanga Nshingwabikorwa b'Utugali
2.Abayobozi b'imidugudu
3.Abahagarariye za Clubs z'isuku mu midugudu,
4.Ikigonderabuzima cya Kanyinya
5.Abayobozi b'ibigo by'Amashuli
6.Campanies z'Isuku.
7.Uhagarariye CNF no mu Tugali
8.Uhagarariye Youth volonties
9.Uhagarariye CNJ
10.Abajyanama b'ubuzima

abari bitabiriye iki gikorwa bakaba banagaragarijwe n' Ubuyobozi bw' Umurenge ibyavuye mu igenzura ryakorewe inzego zitangirwaho Services (utugali,ikigonderabuzima na Poste de Sante) aharebwaga uko service zitangwa ndetse n'isuku.

 

iki gikorwa cyo gutangiza ubukanguramba ku mihigo y' isuku n' Umutekano kikaba kirimo no gukorerwa no muyindi Mirenge nyuma yaho Ubuyobozi bw' Akarere businyanye iyi mihigo n' Umujyi wa Kigali na Polisi y' Igihugu, Imirenge nayo ikaba yarakoze Imihigo n' Ubuyobozi bw' Akarere.

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*