Kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Mutarama 2018, kubiro by' Akarere ka Nyarugenge hateraniye inama idasanzwe y' Inama Njyanama y' Akarere yigaga umushinga wo kuvugurura ingengo y' imali y' Akarere ka Nyarugenge mu mwaka wa 2017-2018.

Umuyobozi wa Komisiyo y' imali mu nama Nyanama y' Akarere Bwana Muhutu Gilbert akaba yageje kubitabiriye inama ibyagendewe mu itegurwa ry' uwo mushinga wo kuvugurura ingengo y' imali y' Akarere, ahereye kubyo amategeko ateganya, anagaragaza ibikorwa bitandukanye byari byatareguwe n' Akarere basanze bigomba kongererwa ingengo y' imali, ibyo basanze bizatwara macye kuyo bari bateganyije ndetse n' ibindi bikorwa bizinjiza amafaranga mu Karere kandi bitari byateganyijwe mugihe hategurwaga ingengo y' imali.

nyuma yo gusobanurira abajyanama ibyagendewe byose akaba yagaragaje ko uwo mushinga wo kuvugurura ingengo y' imali wemewe n' ingengo y' imali ikemezwa uko imeze yava kuri miliyari 18,853,644,281 ikagera kuri miliyari 19,451,699,184.

Abagize inama Njyanama bakaba bemeje uyu mushinga wo kuvugurura ingengo y' imali y' Akarere nyuma yo gusobanurirwa buri kiciro kigize ingengo y' imali bakaba batoye ingingo kuyindi ingengo y' imali y' Akarere ka Nyarugenge ingana na miliyari 19,451,699,184.

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*