kuri uyu wa kane tariki ya 22 Gashyantare Minisitiri w' ubutaka n' amashyamba aherekejwe n' abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga Mukuru  w' ikigo cy' Ubutaka, Umuyobozi w' inkeragutabara mu Mujyi wa Kigali , Umuyobozi w' Akarere n' abandi batangije igikorwa cyo kubungabunga amashyamba.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Nyamirambo aho uhurira n' Umurenge wa Nyakabanda ahazwi nko Muri Mont Kigali, kikaba cyatangiye abayobozi bacukura icyobo ndetse banandika kunzu nko kugaragagaza ahantu ibikorwa byo kubungabunga iryo shyamba rya mont Kigali bigomba guhera.

Minisitiri w' Ubutaka n' amashyamba Madamu TUMUSHIME Francine atangiza iki gikorwa akaba yasabye ko ahagiye gushyirwa ibimenyetso nta bindi bikorwa byemerewe kongera kuhakorerwa bitari ibyo kubungabunga iri shyamba rya mont Kigali asaba ko abaturage barekera gukomeza kuryubakamo.

Yakanguriye abaturage kumva ko ibikorwa nubwo ari ukubungabunga ibidukikije ariko biri no munyungu zabo kuko kubungabunga ishyamba bizatuma nta suri yongera kumanuka ku musozi za mont Kigali, abasaba ubufatanye kugira ngo iki gikorwa kizakorwe neza.

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*