Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Werurwe  nk' ahandi mu Gihugu Akarere ka Nyarugenge izihije umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka  wahariwe Umugore, ibi birori bikaba byabereye mu Mirenge yose Igize Akarere ka Nyarugenge.

ku rwego rw' Akarere iki gikorwa kikaba cyabereye mu Murenge wa Gitega kikitabirwa n'abayobozi batandukanye barimo intumwa za Rubanda mu Nteko Ishinga amategeko Umutwe w' abadepite MUKAZIBERA Agnes na Edda MUKABAGWIZA.

mu ijambo ry' Umuyobozi w' Akarere Madamu KAYISIME NZARAMBA akaba yarashimiye ubuyobozi bw' Igihugu ku gaciro ntagereranywa bwahaye umugore, asaba abagore guharanira iterambere ryabo n' ir' Iguhugu muri rusange, bagakoresha ayamahirwe bahawe bakerekana ko bashoboye.

 

Abagore bakaba barahamagariwe kutagira umurimo basuzugura cyane cyane imyuga kuko ari imwe munzira z' iterambere.

Kuri uyu munsi abagore bakaba bamuritse bimwe mubikorwa bakora ndetse abitabiriye ibirori bakora ubusabane

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*