Kuri uyu wa gatandatu mu karere ka Nyarugenge nk’ ahandi mu Gihugu abaturage bahuriye mu Midugudu yabo mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Ku rwego rw’ Akarere iki gikorwa kikaba cyabereye  mu Murenge wa Rwezamenyo Akagali ka Rwezamenyo ya II mu Mudugudu w’ Urumuri  ahiciwe Abatutsi 132 bishwe n’ abajandarume ndetse n’ ingabo zarindaga umukuru w’Igihugu.

 

Mu kiganiro cyatanzwe na Senateri UYISENGA Charles Senateri yagaragaje bimwe mubibazo byari bihari nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birimo abari bacitse Ku icumu bari mu buzima bubi, inkomere, impunzi hanze y'igihugu, ingabo zari zimaze gutsindwa zashakaga kugaruka gutera igihugu, guhakana ko ibyari bimaze kuba mu Gihugu ari Jenoside n’ ibindi . yagaragaje ko  Nyuma yo gushyiraho guverinoma leta  y’ Ubumwe bw'abanyarwanda ikaba yaratangiye gushaka uko ibi bibazo bicyemurwa . gucyemura ibibazo bikaba byaratangiriye mu biganiro byo mu Rugwiro ahavuye gutegura Itegeko Nshinga rishingiye kubitekerezo by' abaturage, guha icyerekezo igihugu, Gushyiraho urwego rw'Umuvunyi, gushyiraho ikigega cyo guha ubufasha abarokotse Jenoside batishoboye, hashyizweho ingereko zihariye mu butabera ziburanisha icyaha cya Jenoside cyane ko kitari mu mategeko y' u Rwanda, ibi biganiro kandi nibyo byavuyemo gushaka ibisubizo bivuye mu muco nyarwanda nk'  inkiko gacaca zafashishe guca imanza zitari kurangira no kongera kunga abanyarwanda mu kuri kwazivuyemo, yongeye gushimangira aho u Rwanda rugeze rwiyubaka n’ uruhare abanyarwanda bagomba gukomeza gushyiramo mu iterambere ry’ iki gihugu kuko ntabandi bazacyubaka.

 

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Madamu KAYISIME NZARAMBA yagaragaje ko ubu twibuka ari n’ umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukanashima ibyiza tumaze kugeraho mu bijyanye n’ Ubuyobozi bwiza kuko aho twicaye uyu munsi twibuka abanyarwanda bishwe bazira uko bavutse hari abandi bayobozi bagombaga kubarengera ahubwo ntababikore bakabica urwagashinyaguro, ingabo zariho zitwa ko zirinda abanyarwanda n’ ubusugire bw’ Igihugu akaba arizo zisubira inyuma zikica abo zigomba kurinda ko ibyo byose bigomba gutanga isomo ryo gukomeza gushimangira ibyo tumaze kugeraho.

 

Madamu KAYISIME akaba yasabye abaturage b’ Akarere ko muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi abaturage ba fata mu mugongo abayirokotse bakirinda ibikorwa byose byabangamira bagenzi babo nk’ imvugo zisesereza n’ ibindi.

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*