Kuri iki cyumweru mu Karere ka Nyarugenge nibwo habaye umuhango wo kwibuka abari abakozi b' amakomine ya Butamwa Nyamirambo na Nyarugenge aya makomine akaba ariyo yashyizwe hamwe aba Akarere ka Nyarugenge.

Abirabiriye iki gikorwa bakaba bahawe ikiganiro na Bwana BANAMWANA Bernard  ku biranga Jenoside yakorewe Abatutsi n’ akamaro ko kubungabunga ibimenyetso byayo akaba yibanze kuruhare Leta yagize mu itegurwa rya Jenoside  Kuva muri za 59 hashyirwaho amategeko y abahutu, kugerageza Jenoside mu myaka itandukanye uhereye 1959 mu bice bitandukanye by' Igihugu. Gushyiraho uburyo bw' Ubukangurambaga bukwirakwiza  ingengabitekerezo y’ Urwango  berekana ko umututsi ari umwanzi w' Igihugu byumwihariko umwanzi w' Umuhutu ko nta mahoro abahutu bagira Abatutsi bariho, ibyo ntibyarangiriraho ahubwo kugira ngo bumve ko bagomba kubica Umututsi yahinduwe inyamaswa yakwa ubumntu ahinduka  inzoka n’ inyenzi, Leta ikangurira abaturage kwikiza izo nyamaswa, ubukangurambaga kandi bwanyujijwe mu itangazamakuru ahashinzwe ibitangazamakuru birimo RTLM byari bigamije gukomeza gukwirakwiza urwo rwango.

 Yibukije abitabiriye iyi gahunda yo wkibuka abari abakozi b’ aya makomine uburyo habayeho kugura imihoro toni zirenga  581 kugira ngo izakoreshwe  mu kwica Abatutsi kandi kugira ngo hatazagira usigara hakorwa list zabo.

 

Bwana BANAMWANA  yagarutse ku kamaro ko gufata neza inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi nka bumwe mu buryo bwo kubungabunga aya mateka kugira ngo atazasibangana ndetse no kwandika abantu bahinyuza abashaka gupfobya Jenoside. Yongeye gusaba abaturage gutanga amakuru kugira ngo ababuze ababo batazi aho bari nabo bashobore gushyingura kugira ngo bongere kugira amahoro kuko nubwo hashize imyaka myinshi iyo umuntu atahyinguye ahora yiteze ko uwe ashobora kugaruka kubaho muri icyo gihirahiro bikaba bidashobora gutanga amahoro.

 

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge yongeye gushimira ingabo zari iza FPR zababohoye uyu munsi bakaba barongeye kwisuganya muri gahunda zitandukanye za leta asaba ko abadafite amacumbi nabo bakomeza gufashwa kubona aho batura.

 

Mayor wa Nyarugenge KAYISIME NZARAMBA yagarutse kuruhare rw’ Ubuyobozi bubi mu koreka Igihugu aho yongeye kugaya abayoboiz batigeze batekereza kubo bayobora no gushaka ineza y’ abanyarwanda ahubwo imigambi yose ikaba iyo kwisenyera Igihugu babiba amacakubiri mubo bashinzwe kuyobora bikageranaho bafasha igice kimwe cy’ abanyrwanda kumara ikindi.

 

Igikorwa cyo kwibuka abari abakozi b’ amakomine yashyizwe hamwe akabyara Akarere ka Nyarugenge kitabiriwe kandi na Minisitiri w’ abakozi ba Leta n’ Umurimo akanaba n’ imboni y’ Akarere ka Nyarugenge, wongeye kugaragaza ko kwibuka ari inshingano za buri mu nyarwanda bitagomba guharirwa abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi gusa.

 

Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa akaba ari Vice presidente was sena wongeye gukangurira abaturage bakarere kureba ibyo Igihugu kimaze kugeraho abasaba gukomeza kubishyigikira yongeye kubasaba gutanga amakuru abishwe muri Jenoside bose bakaboneka imibiri yose igashyingurwa mu cyubahiro, yongeye gusaba ko urubyiruko rwitabwaho rugakomeza kuzirikama aya mateka kugira ngo nejo ubugome nk’ ubu butazongera kuba mu gihugu.

 

Nyuma y’ ibi bikorwa byo kwibuka hakaba hashyinguwe imibiri 6 yabonetse mu Murenge wa Muhima na Mageragere.

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*