Ibyo ni bimwe mu byasabwe n’ Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Madamu KAYISIME NZARAMBA ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 24  Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi bikorwa bikaba byabereye mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagali ka Cyivugiza. Umuyobozi w’ Akarere akaba yashimye uko abaturage bitabiriye icyumweru cyo kwibuka n’ ubuhamya bwatanzwe asaba nabatarahigwaga gutera intambwe nabo bakajya batanga ubuhamya kugira ngo ukuri kurusheho kumenyekana anongera kubasaba kandi gutanga amakuru kumibiri yabishwe muri Jenoside ikiri kugasozi kugira ngo ishyingurwe imiryango yabuze ababo ibone kuruhuka.

 

KAYISIME akaba yongeye kwihanganisha  abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi anasaba gukomeza gutwaza gitwari biyubaka. Yasabye by'Umwihariko Urubyiruko kwimakaza umuco wo kwanga ikibi bakubaka Igihugu cyabo, abibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe mu bikorwa cyane cyane n'Urubyiruko rw'icyo gihe. Inahagarikwa n’ urundi rubyiruko rwari mu ngabo  z' Inkotanyi , arusaba gukomeza kuzirikana aya mateka Igihugu cyaciyemo kugira ngo ababere inzira itegura ejo hazaza habo birinda abashaka kuyagoreka Yijeje abacitse ku icumu ko Ubuyobozi bw'Akarere buzakomeza kubana hafi mu buryo bwose hagamijwe gukomeza kububaka.

 

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyarugenge Bwana MASENGO RUTAYISIRE yashimye aho uyu munsi abaciste ku icumu bageze biyubaka kuko nyuma yo kurokorwa n’ ingabo za FPR batari bazi uko ubuzima buzamera ariko uyu munsi Leta yarabafashije ibaba hafi kandi ubufasha bukaba bugikomeza asaba Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza guharanira kubaho kandi neza bagakoza isoni abifuzaga kubatsemba.

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Dr. Isaac MUNYAKAZI wari n’Umushyitsi Mukuru, yagaragaje ko Kwibuka ari uguha  agaciro abacu twabuze no kongera kwibuka ko ari twe tugomba kwigira kuko mubihe nkibi mu 1994 abo twari twiringiye ko bafite ingufu bashobora kudutabara batwirengagije bagafata imbwa zabo bakagenda, Abana b'abanyarwanda akaba aribo bafata iyambere muguhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi  bakiza abicwaga, bavura abakomeretse.

 

 

Ibi bikorwa byo gusoza icyumweru cyo wkibuka bikaba byabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwubatse kuri paroisse ya KAROLI RWANGA I Nyamirambo n’ urugendo rwavuye aho rugana ahabereye ibi bikorwa ku mashuri ya Cyivugiza naho hashyirwa indabo kurwibutso ruhari rw’ abarimu 10 n’ abanyeshuri 210 bigaga kuri icyo kigo bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*