Iki gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Rwunge rw’Amashuri rwa Saint Famille mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Gicurasi 2018.

Itsinda ry’abanyeshuri 40 biga muri CST (yahoze yitwa KIST) niryo riyoboye uyu mushinga wo kwigisha rihereye mu bato uko bakwiye kwita ku bidukikije. Ni igitekerezo kiri no muri gahunda yo gutanga umusanzu mu guharanira gukomeza guhindura Kigali umujyi usukuye.

Mu nyigisho batanze ku biga mu mashuri abanza babasobanuriye uko bagomba gutandukanya imyanda ibora n’itabora, kumenya ibidukikije n’akamaro kabyo ndetse n’uburyo bwo kwita ku isuku.

Karangwa Emmanuel ukuriye itsinda ry’abanyeshuri biga muri CST yabwiye IGIHE ko bahisemo gutangira igikorwa cyo gukangurira abantu kwita ku bidukikije bahereye mu mashuri abanza kubera ko ikintu cyose gihereye mu bato gitanga umusaruro ufatika.

Yagize ati “Impamvu twahisemo amashuri abanza ni uko iyo ikintu cyose gihereye mu rubyiruko ari bwo umuntu aba yizeye ko kizatanga umusaruro, twabikoze twizeye ko bizadufasha gutuma ejo hazaza h’igihugu cyacu harushaho kuzaba hasa neza kurushaho.”

Iyi gahunda yatangiriye mu bigo by’amashuri abanza 10 byo mu Karere ka Nyarugenge biteganyijwe ko muri Kamena izakomereza mu bindi bigo ndetse n’abanyeshuri biga mu yisumbuye bakigishwa.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Saint Famille, Frère Emmanuel Mbandirimba, yavuze ko iki gikorwa ari cyiza kuko kizatanga umusaruro ufatika kuko ibyo aba banyeshuri bigishijwe bazabigeza n’iwabo.

Yagize ati “Twabyishimye kuko baje gushimangira igikorwa twari twaratangiye cyo guhindura aha turi ahantu nyaburanga kugira ngo hagire umwuka mwiza nk’uko Akarere n’Umujyi wa Kigali babidushishikariza. Ikindi kandi ntibiri bugarukire aha kubera ko aba bana baraza no kubijyana no mu ngo bavukamo babigeze no mu babyeyi babo birusheho gutanga umusaruro.”

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*