kuri uyu wa gatandatu mu bice bitandukanye by' Akarere hakozwe umuganda usadanzwe wo kwikiza umwanda .

RDF n’abaturage b'umurenge wa Mageragere bari hamwe n’Umuyobozi w'uyu murenge Ntirushwa Christophe basibuye umuhanda wari warasibamye utari nyabagerwa bawugira nyabagerwa banubaka inzu ebyiri z'abaturage batishoboye.

 Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’ Umurenge Yashimye  cyane ingabo z’ Igihugu  kubikorwa bitandukanye bamaze kugeza mu murenge wa Mageragere asaba abaturage b'umurenge wa Mageragere gufata neza ibikorwa remezo birimo n'imihanda cyane bita ku isuku aho batuye ndetse no kugira  isuku y'umubiri bambara neza, barara ahantu heza, birinda ibikorwa cy'urugomo biteza umutekano muke, agira ati:"Dufite imihigo twasinyanye n'imidugudu aho tuzashimira umudugudu uzaba indashikirwa ku isuku ndeste n'urugo. Dufite umuhigo uvuga uti dushaka umudugudu ucyeye,utoshye kandi utekanye".

Ubu bufatanye bw’ ingabo n’ abarurage bikaba biri muri gahunda y’ Ingabo z’ Igihugu  “Ingabo mu iterambere ry’abaturage”. muri uyu mwaka byatangiye tariki ya 20 Mata 2018. 

Mu Murenge wa Kimisagara na Gitega uyu muganda udasanzwe wo kwikiza umwanda ukaba witabiriwe n’ urubyiruko rwibumbiye mu amshyirahamwe n’ amakoperative  n’ abagore bakora isuku mubice bitandukanye.

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*