Kuri iki cyumweru taliki ya 13 /5/2018, ubwo mu Murenge wa Nyakabanda hibukwaga kunshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi. Igikorwa cyo kwibuka  cyabanjirijwe n'Urugendo rujya ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi Ku Gisozi rushyinguyemo imibiri y'inzirakarengane z'Abatutsi isaga ibihumbi 259. Abitabiriye uru rugendo bakaba banashyize indabo kumva irimo imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge KAYISIME NZARAMBA wari n'umushyitsi mukuru, yasabye abantu bitabiriye umuhango wa kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyakabanda by'umwihariko abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ko badakwiye kuyigisha abana bato, yagize ati:"Mu Karere kacu ka Nyarugenge uyu niwo Murenge wanyuma mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi, ndashima cyane urubyiruko uyu mwaka rwitabiriye ibikorwa byo kwibuka kubwinshi bigaragara ko bafite amatsiko yo kumenya uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa". Yakomeje agira ati:"Ndasaba by'umwihariko abantu muri hano muziko ko mugifite ingengabitekerezo ya Jenoside ko mwayihamana ikabagumamo ubuziraherezo, cyane cyane ndasaba yuko mwirinda kuyigisha abana bacu bavutse nyuma ya Jenoside kuko bo bafite amahirwe yuko bavukiye muri Leta itarangwa n'ivangura rishingiye kumoko. Mubigishe ukuri kubyabaye kuko mubaye muri kubabibamo ingengabitekerezo ya Jenoside muri kubica ndetse muri no guhemukira ahazaza h'u Rwanda.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Nyakabanda NSABIMANA Desire Yavuze ko bafatanyije n'inzego zitandukanye hamwe n'Akarere ka Nyarugenge bari gushaka ibisubizo bya bimwe mu bibazo byagaragajwe n’ abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi  kandi bizakemuka mu gihe cyavuba. Yasoze hihanganisha ababuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi abasaba kwihangana kandi bagakomera abizeza ko batari bonyine Ubuyobozi bubari hafi.

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*