Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Gicurasi mu Karere ka Nyarugenge kuri  Stade ya Kigali I Nyamirambo hatangirijwe icyumweru cyahariwe Umujyanama.

 Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti : Uruhare rwanjye nawe  mu iterambere rirambye. Kikaba kizasozwa ku itariki ya 19 Gicurasi. Muri iki cyumweru abajyanama ku rwego rw’ Umujyi wa Kigali n’ Uturere bakaba bazasura abaturage mu Mirenge yose aho bazaganira kuri gahunda zitandukanye za leta zirimo

Gahunda ya guverinoma mu myaka 7, Kureba ibibazo abaturage bagejeje kubajyanaman uko byasubijwe nibitarasubizwa nimpamvu, Kungurana ibitekerezo no gushakira hamwe uko hacyemurwa ibibazo bijyanye n'imibereho y'abaturage (human security)

 

Atangiza iki gikorwa Visi presidente wa Sena wari n’ umushyitsi Mukuru Nyakubahwa GAKUBA Jeanne d’ Arc yashimiye iki gikorwa cyateguwe n’ abajyanama nka kimwe mu bikorwa bigaragaza imiyoborere myiza y’ u Rwanda aho abaturage begerezwa Ubuyobozi,  yakanguriye  abaturage kuzakitabira kuko kizafasha mu kubacyemurira ibibazo no gutanga inama zabafasha mu buzima bwa buri munsi hano mu Mujyi wa Kigali.

 

Yasabye kandi Abajyanama kudategereza iki cyumweru kugira ngo bashobore kumva ibibazo by’ abaturage ahubwo hashakwa imikoranire hagati y’Inama Njyanama y’ Umujyi, Uturere, Imirenge n’ Utugari kuburyo ibi bibazo byajya bihora bigaragazwa.

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*