Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Gicurasi mu Karere ka Nyarugenge muri gahunda y’ icyumweru cyagenewe ibikorwa bya Polisi  hakozwe urugendo rwateguwe kubufatanye na bw’ Akarere, Polisi y’ Igihugu na Minisiteri y’ Ubuzima rugamije  ubukangurambaga bwo kwamagana no kurwanya icuruzwa n'ikoreshwa ry' ibiyobyabwenge.

 

Abarwitabiriye bakaba banyuze mu bice bya  Biryogo, Tarinyota, Gitega, kwa Mutwe, California, Matimba, berekeza kuri Club Rafiki ahatangiwe ibiganiro byo kurwanya ibiyobyabwenge  n' ubuhamya kubabikoreshaga bakabireka.

 Mu butumwa Minisitiri  w’ Urubyiruko wari witabiriye iki gikorwa akaba n’ Umushyitsi Mukuru Mbabazi Rosemary yageneye urubyiruko, yarusabye kwanga kuba imbata z'ibiyobyabwenge ahubwo bagarahanira kugira umusanzu ufatika mu kubaka ejo heza h’u Rwanda Rwanda ruzira ibiyobyabwenge. Aho yagize ati : “Niba dushaka kubaka igihugu cyacu, tugomba kurandura burundu ibiyobyabwenge, tukareka kurebera urubyiruko rwacu rwangirika kubera ibiyobyabwenge.” Yasabye urubyiruko ko uru rugamba barugira urwabo, asaba ababyeyi gukurikirana abana babo, bakirinda amakimbirane kuko abana batitaweho bishakira inshuti zirimo n’imbi zishobora kubashora mu biyobyabwenge. Minisitiri Mbabazi yanasabye kandi abanyamadini n’amatorero, itangazamakuru n’abahanzi kugira uruhare muri uru rugamba, kuko ijwi ryabo rigera kuri benshi.Yasoje aburira abacuruza ibiyobyabwenge kurya bari menge kuko amategeko akaze ahana ababicuruza n’ababikoresha agiye gusohoka.

Mu ijambo ry’ Umuyobozi Mukuru wa Polisi   Gasana Emmanuel   yagarute ku kamaro k’iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, avuga ko cyagenewe ibikorwa biteza imbere abaturage n’ubukangurambaga ku kwirinda no gukumira ibyaha, Polisi ihitamo ko ubu butumwa bugera ku rwego rw’umudugudu, kandi byose bigakorwa ku bufatanye n’abaturage.Yavuze ko ibiyobyabwenge ari icyorezo gishobora koreka igihugu dore ko akenshi usanga umubare munini w’ababyishoramo ari urubyiruko kandi arirwo mbaraga z’igihugu, aho yagaragaje ko Mu mwaka ushize honyine , abantu barenga 4,000 bagejejwe imbere y'ubugenzacyaha kubera ibyaha bifitanye isano n'ikoreshwa ry' ibiyobyabwenge. 

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*