Iki gihembo cyatanzwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Kamena 2018, mu muhango wo gusoza icyiciro cya Kabiri cy’ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bwatangiye mu mpera z’Ukwakira 2017.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Mari Chantal, yashimiye ubufatanye Polisi y’u Rwanda ikomeje kugaragaza mu bikorwa bitandukanye bigamije gufasha abawutuye kugira ngo bagire isuku ndetse banature batekanye., ndetse n' intambwe imaze guterwa  mu isuku n’umutekano, Umujyi wa Kigali ukaba umaze kuba intangarugero ku Mugabane wa Afurika ndetse no ku Isi yose mu kugira isuku n’umutekano. asaba ko hakomeza kongerwamo imbaraga.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana Emmanuel, yagaragaje ko gahunda yo kwita ku isuku n’umutekano imaze gutanga umusaruro. kandi ko polisi buri mwaka izakomeza gutanga igihembo muri aya marushanwa kandi ikaba hafi inzego z' Ubuyobozi mu gukomeza guteza imbere isuku n' umutekano haba mu bikorwa cg mu bujyanama. yakanguriye abaturage b' Umujyi wa Kigali gukomeza kubungabunga isuku n' umutekano kuko bigira n' uruhare ntagererenwa mu iterambere ry' ubuzima bwabo.

Mu bihembo byatanzwe mu bijyanye n’umutekano n’isuku, Akarere ka Nyarugenge kakaba kabonye kandi igihembo cyo guhiga utundi Turere ndetse hanahembwa indi Mirenge 2 mu Mirenge itanu yambere ahahembwe Umurenge wa  Kanyinya ku mwanya wa  Kane uhembwa ibihumbi 700 Frw; na Kimisagara wegukanye umwanya wa gatanu uhembwa ibihumbi 500.

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*