Abagize Inama Njyanama y’ Akarere n’ Imirenge biyemeje kongera ingufu mu gusura abaturage

 

Uyu  ni umwe mu myanzuro yavuye mu mwiherereo w’ iminsi itatu wahuje abagize Inama Njyanama y’ Akarere, Abayobozi b’ Inama Njyanama z’ Imirenge, abakozi b’ Akarere n’ abafatanyabikorwa batandukanye.

 

Muri uyu mwiherero abawitabiriye bakaba bararebeyehamwe ibibazo bijyanye n’ imibereho y’ abaturage mu Karere (Human  Security issues), ishyirwamubikorwa ry’ imihigo y’ Akarere mu mwaka wa 2017-2018, ibikorwa byingenzi biteganyijwe mu mwaka wa 2018-2019 ndetse n’ ingamba z’ iterambere ry’ Akarere  mu mwaka wa 2018-2024.

 

 

Uyu mwiherero kandi ukaba waritabiriwe n’ abagize inama y’ igihugu y’ abana mu Karere ka Nyarugenge banahawe umwanya wo kugaragaza ibyo bifuza byazashyirwa mu mihigo y’ Akarere mu mwaka wa 2018-2019  ndetse n’ ibyakongerwa mu ngamba z’ iterambere ry’ Akarere  2018-2024.

 

Abitabiriye uyu mwiherero bakaba baragaragaje ko hari ingufu zigomba kongerwa mu mikorere kugira ngo Akarere gakomeze gutera imbere kandi ko ibibazo bijyanye n’ imibereho y’ abaturage bigomba gucyemurwa mugihe cyihuse. Abakozi bari munshingano zitandukanye mu Karere bongeye kwibutswa kwakira neza ababagana no gufasha kugira ngo gahunda zitandukanye za Leta zishobore gushyirwa mu bikorwa kandi neza.

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*