Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 kamena 2018 Umurenge wa Rwezamenyo watashye imodoka wahembwe  nk’Umurenge wahize iyindi mu Mujyi wa Kigali mu marushanwa y' isuku n’umutekano yateguwe na Polisi y' Igihugu kubufatanye n' Umujyi wa Kigali.

iki gikorwa kikaba cyabereye mu nteko y' abaturage yateranye kuri uyu wa kabiri kuri Club Rafiki.

Umurenge wa rwezamenyo  ukaba waraje ku isonga mu Mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali ,aho wegukanye igihembo nyamukuru cy’imodoka izawufasha kurushaho kunoza imikorere myiza mu isuku n’umutekano. ), igikombe n' icyemezo cy' ishimwe.

 

 Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Depite Mukabagwiza Edda, Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Umuyobozi w' ingabo mu Karere ka Nyarugenge na Gasabo , Umuyobozi w' Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe ubukungu Bwana NSABIMANA Vedaste n' abandi.

Abayobozi bitabiriye iyi nteko y' abaturage bakaba bashimiye  Umurenge wa Rwezamenyo  ibihembo  bahawe, banagaragaza  ko gukorera hamwe nk’abayobozi n’abaturage ari kimwe mu byabafashije kwegukana umwanya wa mbere. babasabye  gukomeza kugira isuku banacunga umutekano nk' inkingi y' iterambere. 

 

Twabibutsa ko  atari Umurenge wa Rwezamenyo gusa wahembwe muri  aya marushanwa kuko Umurenge wa Kanyinya wabonye umwanya wa kane n' amafaranga ibihumbi magana arindwi, Umurenge wa Kimisagara uba uwa gatanu unahabwa amafaranga ibihumbi magana atanu, Akarere ka Nyarugenge kakaba karabaye akambere mu turere tugize Umujyi wa Kigali.

 

 

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*