Kuri uyu wa kabiri tariki 26 kamena 2018 Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu Bwana BUSABIZWA Parfait yakiriye indahiro z’abajyanama babiri Madamu MUTONI Teddy winjiye mu Inama Njyanama ahagarariye Inama y’Igihugu y’abagore na Bwana NGABONZIZA Tharcisse Uhagarariye urugaga rwabikorera mu Karere ka Nyarugenge mu muhango wabereye mu cyumba cy’inama y’Akarere ka Nyarugenge.

 

Uyu muhango ukaba wanitabiriwe n’ abagize  Inama Njyanama y’Akarere, bahise banakomeza imirimo yabo aho bateraniye mu inama y’ Inama Njyanama idasanzwe  yabaye nyuma y’ uyu muhango wo kurahira.

 

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu  yashimiye abinjiye mu Inama Njyanama anabasaba gukorera hamwe nabo basanze barushaho guteza imbere Akarere.

 

Mu ijambo ry’ Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge Bwana  MUTSINZI Antoine yasabye abajyanama bashya  kuzuza inshingano;  aba bajyanama bakaba banashyizwe mu makomisiyo agize Inama Njyanama  Mutoni Teddy muri komisiyo y’ Imibereho myiza naho Ngabonziza muri Komisiyo  y’ubukungu.

 

Umujyanama Mutoni Teddy yavuze ko azita ku bibazo bikunze kwibasira umuryango cyane cyane ikibazo cy’abana bagwingira bitewe n’imirire mibi binyuze mu bukangurambaga ku muryango

 

 Ngabonziza Tharcisse yavuze ko azita cyane ku kuzamura ubukungu mu Karere areba niba imisoro itangwa uko bikwiye.

Ubundi Inama Njyanama y’ Akarere igizwe n’ abajyanama 23 bari mubyiciro 5 :Abajyanama rusange, Abahagarariye 30% y’ abagore,

Abagarariye urubyiruko, Uhagarariye abafite ubumuga n’ uhagarariye abikorera.

 

Umujyanama Mutoni Teddy akaba ari n’ Umuhuzabikorwa w’ Inama y’ Igihugu y’ abagore aho yasimbuye Bateta Jeanne weguye kuri iyo mirimo naho Ngabonziza Tharcisse akaba ari Umuyobozi w’ Urugaga rw’ abikorera mu Karere akaba asimbuye Mwenzangu Laurent warangije mandate ye nkuhagarariye Urugaga rw’ abikorera mu Karere ka Nyarugenge.

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*