Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 kamena 2018 mu cyumba cy’inama cy’ Akarere ka Nyarugenge hateraniye Inama y’ihuriro ry ‘abagize JADF mu Akarere ni mu gikorwa cyo kurebera hamwe ishyirwamubikorwa ry’imihigo 2017-2018 no kubagaragariza imihigo mishya y’umwaka wa 2018-2019.

Mu gutangiza iyi Nama umuyobozi wa JADF Madamu Havugimana Francine yashimiye uruhare JADF igira mu  bikorwa bitandukanye by’ Akarere aboneraho umwanya wo kugaragaza ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’ Akarere ka Nyarugenge mu umwaka wa 2017-2018 n’ uruhare  abafatanyabikorwa bayigizemo aho yibanze ku nyubako zitandukanye zubatswe, ibitaro by’akarere, gushishikariza abaturage gukoresha gaz, kwitanga muri gahunda ya gira inka, kubaka amashuri, guha abaturage amazi n’umuriro, gufasha abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Mu ijambo rye Umuyobozi w’ Akarere  wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana NSABIMANA Vedaste yashimiye  abafatanyabikorwa b’Akarere ku ruhare rwabo k’ umwanya mwiza Akarere kagize mu mihigo y’ umwaka wa 2016-2017, yongeye gushishikariza abafatanyabikorwa  kurushaho gukorera hamwe, anabasaba by’umwihariko ko bagire uruhare  mu gushaka ingamba n’ umuti wo  guhashya burundu ikibazo cy’imirire mibi ku bana.

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*