kuri  uyu wa gatanu tariki 29 Kamena 2018 mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nko muri camps kigali hateraniye Inama ya Komite Mpuzabikorwa y'Akarere.

Abitabiriye iyi nama bakaba baganiriye kungingo zitandukanye zirimo Ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo y'Akarere 2017-2018,Ibikorwa biteganyijwe mu mihigo 2018-2019, na Gahunda y’ imbonezamikurire (ECD).

Ubuyobozi bw’ Akarere bukaba bwagaragarije abitabiriye inama uko imihigo yahizwe muri uyu mwaka 2017-2018 yashyizwe mu bikorwa banashimira uruhare abaturage bayigizemo basaba ko ubwo bufatanye bwakomeza, abitabiriye inama bakaba kandi baganiriye kubitekerezo byatanzwe n’ abaturage kugira ngo bishyirwe mu mihigo y’ Akarere mu mwaka wa 2018-2019 nyuma y’ uko Ubuyobozi bw’ Akarere bugaragaje ibikorwa byatoranyijwe kuzibandwaho muri uwo mwaka.

Umuyobozi wa gahunda y’ Igihugu y’ imbonezamikurire  ( National Early Childhood Development Programme)   Dr Anita Asiimwe akaba yaganirije  abitabiriye inama ibijyanye n’ imikurire y’ umwana nuko yafashwa kugira ngo atazahura n’ imirire mibi cg kungwingira kuva akiri mu nda ya Nyina no mubuzima bwe bwa buri munsi ageze ku isi, yasabye abitabiriye inama kwirinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose k’ umubyeyi utwite kuko rigira ingaruka kubuzima bw’ umwana uri munda ndetse no kubuzima azabaho bwose ku isi. Yashishikarije abitabiriye inama gukoresha neza amarerero yagiye ajyaho mu Tugari kuko bizafasha ababyeyi gukomeza kwiga uko bakwiye kurerera neza u Rwanda.

Iyi nama iteganywa ni Itegeko No 87/2013 ryo kuwa 11 Nzeri 2013  rigena imiterere, imikorere n'imikoranire y'inzego z'Ubutegetsi bw'Igihugu zegerejwe abaturage; ikaba yari yitabiriwe n’ ibyiciro bitandukanye by’ abayobozi kuva ku Mudugudu kugera ku Karere.

Muri iyi nama kandi hakaba hahembwe Akagari n'Umurenge byabaye ibyambere mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza 2017-2018, aho  Akagari ka Rwezamenyo II kahawe Igikombe n’ amafaranga ibihumbi Magana atanu y’ u Rwanda n’  Umurenge  wa  Rwezamenyo  uhabwa Igikombe n’ amafaranga miliyoni imwe  Umurenge wa Muhima ukaba wo washimiwe aho umaze kugera muri gahunda y’ ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2018-2019

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*