Ibyo ni bimwe mu byavuzwe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYISIME Nzaramba kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018 ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 24,  aho  yifatanyije n’abaturage b’Umudugudu wa Muganza mu murenge wa Kimisagara mu  kwizihiza uyu umunsi mukuru. ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi mukuru bikaba byabanjirijwe no gutaha umuhanda National Muganza wubatswe kubufatanye bw'akarere n'abaturage.

Mu ijambo rye Umuyobozi w’Akarere yashimiye kandi  Abayobozi baje kwifatanya kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora, ashimira by’umwihariko ubwitange bw’Inkotanyi mu kubohora igihugu avuga ko Kwibohora nyako ari ukugira ubukungu, imiyoborere myiza, kwita kubaturage n’Ubumwe n’Ubwiyunge

 Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali nawe wari witabiriye iki gikorwa yashimiye abaturage igikorwa cy’indashyikirwa kuruhare rwabo mu iyubakwa ry’umuhanda, yagarutse kubimaze kugerwaho mu nzira yo Kwibohora ku Nshuro ya 24 birimo kwegereza Ubuyobozi abaturage, Ubumwe n’ubwiyunge, Amahoro n’umutekano na gahunda y’Uburezi kuri bose, yongeye kurata ubutwari bw’Inkotanyi uburyo zakuye abanyarwanda mu icuraburindi.

 Mu gusoza umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasabye abaturage b’Umurenge wa Kimisagara gusigasira no kubungabunga ibikorwa remezo byagezweho.

 Uretse abaturage iki kikorwa  kandi kikaba cyari kitabiriwe n’Abayobozi batandukanye birimo Abajyanama b’umujyi wa Kigali n’Akarere n’inzego z’Umutekano.

 

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*