Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’ Umuyobozi w’ Akarere Madamu KAYISIME NZARAMBA kuri uyu wa gatanu tariki 20 Nyakanga 2018 , ubwo yaganiraga nabitabiriye inama yaguye y’ Uburezi ku rwego rw’ Akarere.

 Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Komite Nyobozi y’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge , Abayobozi b’ibigo by’ amashuri, abakozi bashinzwe uburezi ku Akarere n’Imirenge n’abayobozi b’inama z’ababyeyi.

 Umuyobozi w’ Akarere akaba yasabye abayobozi b’ Ibigo by’ amashuri kongera ingufu mu gukurikirana inshingano zabo kuko hari ibibazo bigaragara nk’ aho abarimu batubahiriza amasaha y’ akazi , ibikoresho bidakoreshwa bigenewe abanyeshuri. Yongeye gusaba kandi ababyeyi gufasha barezi mu burere bw’ abana aho yagarutse kumyambarire n’ imyitwarire  y’abanyeshuri usanga idahwitse. Aha inama ikaba yasabye ko hashyirwa finger print mu bigo by’amashuri mu rwego rwo gukumira gukererwa kw’abarimu, ndetse imyambarire idahwitse  y’abanyeshuri nayo igacibwa.

 Akarere ka Nyarugenge  gafite amashuri 143 ari mu byiciro 4 ,Amashuri y’incuke 64, Amashuri abanza 44, Amashuri yisumbuye 27,Amashuri y’imyuga 8 (WDA).

 Mu mitsindire abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu mwaka wa 2017 batsinze ku kigero cya 90.1%, icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye batsinze ku kigero cya 89 %, naho amashuri yisumbuye batsinze 91.6%.

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*