Ibi ni bimwe mu byavuzwe na Bwana  Ndayisaba Fidele Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu kiganiro yagejeje kubitabiriye inama y’ Ihuriro ry’ Ubumwe n’ ubwiyunge mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Nyakanga 2018.

 Ndayisaba akaba yagaragaje ko niba hari abana cg urubyiruko  bagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside kandi baravutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarabaye ari uko ibyo bitekerezo babikura mu muryango yabo, icyo kikaba ari ikimenyetso cyuko hagikenewe ingufu mu gukomeza kwigisha no kuganira n’ abanyarwanda mu byiciro byose.

 Yibukije ko Leta iyobowe na FPR Inkotanyi ariyo yazanye ibikorwa byo guhuza banyarwanda no kurwanya amacakubiri mu gihe izindi Leta zayibanjirije zabibaga amacakubiri zikanashyira imbere urwango hagati mu banyarwanda abigishijwe muri icyo gihe uyu munsi bakaba bagikeneye gukomeza kwegerwa.

 Bwana Mutsindashyaka Martin Umurinzi w’ Igihango yatanze ikiganiro aho yagarutse kubuzima bubi Abatutsi bari babayemo na mbere yuko haba Jenoside yabakorewe mu 1994, akaba we yari umupolisi akaba yaritandukanyije n’ ibyo bikorwa by’ ubunyamaswa afasha abatutsi guhunga abandi akabashakira ibyangombwa bituma badakomeza guhigwa, yashimiye Leta y’ Ubumwe bw’ abanyarwanda yakuye Igihugu muri iryo curaburindi ryo gutanya abanyarwanda hakurikijwe amoko.

 Irihuriro ry’ Ubumwe n’ ubwiyunge rigizwe ahanini n’ abayobozi n’ bari abayobozi mubihe byashize mu Karere ka Nyarugenge rikaba ryiyemeje gufasha mubikorwa bitandukanye bijyanye no kuzamura Ubumwe n’ ubwiyunge bizakorwa hatangwa ibiganiro bya ndi umunyarwanda mu byiciro byihariye (PSF), Gukoresha amarushanwa ya Ndi Umunyarwanda mu mashuri yisumbuye Gushyira ubutumwa bwa Ndi Umunyarwanda ahahurira abantu benshi (Amashuri, ibigo Nderabuzima) no kuzatera igiti cy’ubumwe n’Ubwiyunge ku mashuri, utugari n’imirenge.

 Abagize iri huriro bakaba basabye kandi ko hakomeza ibikorwa byatangiye byo gushaka imibiri  itaraboneka no kumenya amazina yose y’ abishwe.

 Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Madamu KAYISIME NZARAMBA akaba avuga ko iri huriro ry’ Ubumwe n’ ubwiyunge ari n’ umwanya w’ abari abayobozi n’ abayobozi uyu munsi bahura kugira ngo bakomeze batanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, abarigize bakaganira uko bakomeza gufasha umuturarwanda waba ugifite ingengabitekerezo a Jenoside kwitandukanya nayo no kureba ibyafasha Abacitse ku icumu rya Jenoside gukomeza kubaho neza.

 Uretse abari abayobozi mu gihe cyashije n’ abayobozi bahari ubu mu nzego zitandukanye z’ Akarere iri huriro ryanitabiriwe n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye, Umuyobozi wungirije w’ Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’ intumwa za Rubanda mu nteko nshingamategeko umutwe w’ abadepite.

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*