Kuri uyu wa  gatandatu tariki 28 Nyakanga  2018,  mu Karere Ka Nyarugenge kimwe n'ahandi hose mu Gihugu habaye Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga 2018.

Umuganda ku rwego rw’Akarere  wabereye mu Murenge wa Kigali , Akagari ka Mwendo, mu mudugudu  w’Akisigisro ahasanwe   umuhanda hamenwamo laterite, hatemwa ibihuru no gusibura rigole z’amazi, Muri uwo muganda abaturage bifatanyije n'abayobozi batandukanye barimo: Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe Ubukungu,bamwe mu bagize komite ya CNF ku Karere ka Nyarugenge,,Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Nyarugenge na Gasabo,Umuyobozi wa Polisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage,inzego zitandukanye zikorera cg zikorana n'Akarere,itsinda ry’abafatanyabikorwa bubaka ibiraro,itsinda ry’abavugabutumwa bari mu muryango SOS Ministries.

 

Nyuma y’ Umuganda, abaturage n’ Abayobozi  bahuriye mu Nama bagirana  ibiganiro byibanze kubukangurambaga mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga, hagakorwa ibishoboka byose Akarere kakaza mu myanya ya mbere,kwitegura amatora y’intumwa za Rubanda, abaturage bafata amakarita banikosoza kuri lisiti y’itore,kugira isuku ku mubiri, aho dukorera, aho dutuye no kubungabunga umutekano

 

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*