Kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Kanama nk' ahandi mu Gihugu abaturage bizihije umunsi w' umuganura. uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: "Umuco,isooko y'Ubumwe n'ishingiro ryo kwigira" .

 Ibi bikorwa byo kwizihiza Umuganura bikaba byabereye ku rwego rw' Imidugudu aho abaturage bahuriye bakishimira ibyo bamaze kugeraho, bakaba babanje kuganira  k' umunsi w' Umuganura mu mateka y' u Rwanda n' umuganura w' uyu munsi. 

Nyuma y' ibiganiro hakaba habaye ubusabane aho abitabiriye kwizihiza Umuganura basangiye ibyo bateguye bahereye kubiribwa biteguye mu buryo bwa gakondo.

 Abaturage mu bice bitandukanye by' Akarere bakaba bagaragaje ko kuri uyu muganura bishimira ibyo bamaze kugera ho cyane cyane mu bijyanye n' iterambere n' imibereho myiza aho bafite imihanda ya kaburimbo,mubice bya Mageragere, Nyamirambo bakaba barahawe amazi meza, hatunganyijwe Site zo guturamo mu Mirenge ya Nyamirambo, Kigali na Kanyinya nyuma y' igihe kinini abaturage ba Nyarugenge basaba koroherezwa mu gutura, bagaragaje kandi ko  bishimimira imihanda ya kaburimbo yubatswe mu Mirenge ya Kimisagara, Kigali, Nyamirambo na Rwezamenyo, babagaragaza ko bazakomeza gufasha Ubuyobozi mu kurinda ibyagezweho aho batanze inkunga yo gufasha muri gahunda y’ ubwisungane mu kwivuza.

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*