Ibyo ni bimwe mu byasabwe n' Umuyobozi w' Akarere Madamu KAYISIME NZARAMBA mu nama yakoranye n' abakozi mu nzego zitandukanye z' Akarere kuri uyu wa 27 Kanama 2018.

Umuyobozi w' Akarere akaba yongeye kwibutsa abakozi ko aho bari hose bahabereye abaturage ko bagomba kubafasha haba abaje babagana bafite ibibazo bifuza ko byacyemurwa cg kubundi bujyanama , Umuyobozi w' Akarere akaba yongeye gushishikariza abakozi gukorana n' abo bayoboye mu itegurwa ry' imihigo n' izindi gahunda zitandukanye kuko bizanafasha n' abaturage gukomeza kuziyumvamo, yabasabye kandi kujya bibuka kubagaragariza aho ibikorwa bateguranye bigeze ndetse n' inzitizi zaba ziri mu ishyirwamubikorwa ryabyo.

Iyi nama ikaba yari yitabiriwe n' abakozi bakorera ku cyicaro cy' Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b' Imirenge n' Utugari ndetse na Komite Nyobozi y' Akarere. Muri iyi nama kandi abayitabiriye bakaba barebeye hamwe Imihigo yahizwe n' Akarere mu mwaka wa 2018-2019 n' ingamba zafatwa mu kwihutisha ishyirwa mubikorwa ryayo.

 

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*