Kuri uyu wa 30 Kanama 2018, mu Karere ka Nyarugenge mu cyumba cy’inama cya Maison des Jeunes habereye inama ya Komite mpuzabikorwa.

Iyi nama ikaba yitabiriwe n’abayobozi/abajyanama  ku byiciro byose kuva ku rwego rw’Akarere  Karere kugeza ku Mudugudu. 

Atangiza inama Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Madamu Kayisime Nzaramba washimiye abitabiriye n’uburyo bari benshi. Inama ikaba kandi yitabiriwe n’Abajyanama ku rwego rw’Umujyi wa Kigali n’Akarere,n’inzego z’umutekano  ku rwego rw’Umujyi n’Akarere zari ziyobowe na  Gen.  Gen. MUGANGA Mubarak (Umuyobozi w’ingabo mu Mujyi wa Kigali n’intara y’Uburasirazuba).

Iyi nama kandi ikaba yari yitabiriwe n' abayobozi muri Komisiyo y' Igihugu y' Amatora barimo Umunyabanga Nshingwabikorwa wayo  Bwana Munyaneza Charles.  

abari muri iyi nama bakaba baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo Imyiteguro y’amatora, kubungabunga umutekano n' Imihigo y' Akarere.

abitabiriye inama bakaba biyemeje uruhare rwabo n' ubukangurambaga kugira ngo amatora azagende neza bayitabira kandi ku gihe no kuzagira uruhare mu gutegura site z’itora zikarangwa n’isuku hamwe no kuzakira neza abashyitsi bose.

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*