Kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 Nzeri 2018, Ubuyobozi bw' Akarere bwakiriye abagize uwego rwa DASSO (District Administrative Security Support Organ) bashya 35 barangije amahugurwa.

Iki gikorwa cyayobowe n' Umuyobozi w' Akarere Madamu KAYISIME NZARAMBA washimye ibikorwa bikorwa n' abagize urwego rwa DASSO mu Karere aho bafasha mubijyanye no gukomeza kubungabunga umutekano w' abaturage, yabasabye gukomeza kugira ikinyabupfura mu kazi bakirinda icyakwangiza isura yabo mu kazi nko kuba bakwijandika mubyaha byo kurya Ruswa, kurenganya abaturage, kudatanga amakuru kubishobora kuba byahungabanya umutekano n' ibindi.

Yahaye ikaze abagize Urwego rwa DASSO bashya barimo ab' igitsina gore bagera kuri 11. uru rwego rwa DASSO kandi rukaba rwabonye Umuyobozi mushya  Bwana  RUTABOBA Valentin, washimangiye ko aje gukomeza imikorere myiza y' uru rwego asaba abarugize kumufasha bagaharanira ko uru rwego ruba intangarugero mu kazi karwo.

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*