Kuri uyu wa  gatandatu tariki 29 Nzeri  2018,  mu Karere Ka Nyarugenge kimwe n'ahandi hose mu Gihugu habaye Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2018.

Umuganda ku rwego rw’Akarere  wabereye mu Murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Gasharu mu Mudugudu wa Karukoro ahacukuwe umuyoboro w’amazi ureshya na km 2,5 mu rwego kugeza amazi meza ku baturage bahatuye.  Muri uwo muganda abaturage bifatanyije na  Visi Perezida w’inteko ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon. Musa Fazil HARERIMANA

 Mu Murenge wa Gitega, Akagari ka Kora ,Umudugudu w' Akinyambo  Umukecuru MUKANDINDA Feresita uri mu kigero cy’imyaka 90 y’amavuko,  yubakiwe ubwiherero n’ubwogero anasanirwa urugo aha abaturage bakaba barikumwe na Depite  Kanyange Foebe.   

Mu Murenge wa Muhima mu Kagari k’ubumwe hakozwe ibikorwa by’isuku mu bibanza bya RSSB. Uyu muganda ukaba witabiriwe n’abajyanama b’Umujyi wa Kigali.

 Mu Murenge wa Kigali  mu Tugari twa Nyabugogo na Ruliba , hakozwe ibikorwa by’isuku ku mihanda no gusibura imiyoboro y’amazi (rigole).

 Mu yindi Mirenge ya Mageragere, Rwezamenyo, Kimisagara, Kanyinya, Nyarugenge na Nyakabanda naho  hakozwe ibikorwa by’isuku, gusibura inzira z’amazi, gukora imihanda,

 Nyuma y’ Umuganda, abaturage n’ Abayobozi  bahuriye mu Nama baganirizwa kuri gahunda za Leta zikurikira:

·         Gutangiza Ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge,

·         Ubukangurambaga ku bwisungane mu Kwivuza,

·         Kubaka itorero ry’umudugudu rikora neza,

·         Gutoza abaturage Umuco wo gukora Umuganda no kugaragaza akamaro ufitiye Igihugu,

·         Ubukangurambaga ku isuku n’Umutekano. 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*