Muri gahunda y’ ukwezi kwahariwe kuzirikana kubumwe n’ ubwiyunge kuri uyu wa kane Kuri uyu wa 4 Ukwakira 2018, mu Karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kigali, mu Kagari ka Rwesero Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage Bwana NDAYISENGA JMV yatanze ikiganiro cyari gishingiye ku nsanganyamatsiko y’ uku kwezi “ Duharanire Ubumwe n’ Ubwiyunge mu muryango " ,aho yibanze kuri gahunda ya Girinka n’ akamaro kayo mu kuzamura imibanire myiza y’ abanyarwanda n’iterambere ryabo bishingiye ku muco wo kugabirana no korozanya. Akaba yashishikarije aba baturage kumva ko Girinka ikwiye kuba ni ibe imwe mu nzira yo kubanisha imiryango igasubira ku muco wo kugabirana aho gusahurana.

Yakomeje abasaba abaturage gufata iyambere ku gusigasira ibyagezwego, ashimira cyane ibikorwa byakozwe n’ abarinzi b’ Igihango by’umwihariko Bwana MUTSINDASHYAKA Martin, utuye muri uyu Murenge wa Kigali ku bikorwa by’ ubudashyikirwa n’ uruhare rwe mu gukomeza kubanisha abanyarwanda no kwimakaza Ubumwe n’ Ubwiyunge mu Muryango aboneraho gushishikariza abitabiriye iki kiganiro gutera ikirenge mucye no kuba abavugizi ba gahunda y’ Ubumwe n’ ubwiyunge no gukomeza kwitabira ibiganiro n’ ibikorwa biteganyijwe muri uku kwezi kwahariwe Ubumwe n’ ubwiyunge kwatangijwe ku mugaragaro mu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri mu murenge yose igize Akarere ka Nyarugenge.


Muri uku kwezi hakaba hateganyijwe ibikorwa birimo gutanga ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda ku rwego rw’imidugudu, abakozi, mu mashuri, abanyamadini n’abikorera.

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*