Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Ukwakira Akarere ka Nyarugenge kizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu.

Uyu mwaka insanganyamatsiko ku rwego rw’isi iragira iti: “Uburenganzira ku Burezi ni Uburenganzira ku Mwarimu w’ Umwuga''
mu Rwanda insanganyamatsiko yahariwe uyu munsi ikaba igira iti: ''Umwarimu w’Umwuga kandi ushoboye , Isoko y’uburezi n’Uburere bifite Ireme”.'

ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi bikaba byakorewe ku rwego rw' Imirenge aho abarimu bahuriye bakabanza gukina imikino inyuranye irimo umupira w' amaguru n' umupira w' intoki, nyuma y' imikino abarimu bakaba bahuriye hamwe baganira kubiganiro bitandukanye byibanze kucyateza imbere umwarimu no kuzamura ireme ry' Uburezi. aba barimu bakaba banahawe ikiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Hizihizwa uyu munsi wa Mwarimu hakaba hanahemwe abarimu bagaragaje ubudashyikirwa mu kazi kabo ndetse n' ibigo by' amashuri by' intangarugero.

Akarere ka Nyarugenge kakaba gafite amashuri yinshucye 68 arimo abanyeshuri 5,910 n'abarimu 242, Amashuri abanza 39 afite abanyeshuri 51,934 n'abarimu 1050,Amashuri yisumbuye 26 yigisha abanyeshuri 13,929 akagira abarimu 2464 na TVET 9 zigamo abanyeshuri 2,459 zikagira abarimu 163

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*