Kuri uyu wa mbere tariki ya 08 Ukwakira mu Murenge wa Mageragere mu Kagari ka Nkuba , Umudugudu wa Rugendabari hatangirijwe ibikorwa by' icyumweru cyahariwe ubuzima bw' umwana n' umubyeyi.

Atangiza ibikorwa by' iki cyumweru Umuyobozi w' Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza Bwana Ndayisenga JMV yakanguriye ababyeyi gukoresha neza iki cyumweru ngarukamwaka bakamenya uko abana babo bahagaze mu mirire nabo bakagirwa inam mu gutegura indyo yuzuye, yongeye kubakangurira cyane kujya muri gahunda zo kuringaniza urubyaro zizanakomeza gutangwa muri iki cyumweru.

Yavuze ko Leta yifuza ko buri mubyeyi akangurirwa kubyara abo ashoboye kurera kuko ubuzima bw’uyu munsi buhindagurika ni ngombwa ko umubyeyi agira abana azabasha guha ibikenewe byibanze mu buzima nkibyo kurya, aho kuba, ibyo kwambara uwo mwana akazajya no mu ishuri kugira ngo nawe azagire icyo yimarira ejo hazaza. yabasabye kutabyara abana bazaba umuzigo ku gihugu.

Ibikorwa biteganyijwe muri icyo cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi birimo guha serivisi zo kuboneza urubyaro ababishaka, gukingira abana kuva mu mezi 6 kugeza kuri 59 bahabwa ibinini by' inzoka na Vitamini , abandi bana mu byiciro bitandukanye by’amezi n’imyaka bahabwe ibinini by’inzoka.

abana bazapimwa uko imirire yabo imeze ndetse n' ababyeyi basobanurirwe ibijyanye no gutegura indyo yuzuye ,hazaba ubukangurambaga ku isuku.

ibi bikorwa byahariwe icyumweru cy' ubuzima bw' umwana n' umubyeyi bikaba birimo gukorerwa kubigo nderabuzima bitandukanye, amashuri, ku tugari n' ahandi hantu hatoranyijwe kugira ngo izi serivisi zegere abaturage bose.

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*