Uyu munsi ku wa mbere tariki ya 20/06/2016 muri Tumba College of Technology habereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro itorero ry'abayobozi batowe ku Murenge, ku Kagari no ku Mudugudu bo mu Karere ka Nyarugenge.

Iki gikorwa cyabereye muri Tumba College of Technology/Rulindo, ahari gutorezwa intore zigera kuri 568 zo mu Karere ka Nyarugenge, zirimo abayobozi batowe ndetse na bamwe mu bakozi b'Akarere bakorera ku Murenge no ku Kagari.

Ibyiciro by’abatozwa ni ibi bikurikira:

-      Ku Mudugudu: Haratozwa Umukuru w’Umudugudu

- Ku Kagari: Haratozwa Umuyobozi w’Inama Njyanama, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore (CNF), Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko (CNJ), n’Umukozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza mu Kagari (SEDO).

Ku Murenge: Haratozwa Umuyobozi w’Inama Njyanama, Umunyamabanga w’Inama Njyanama, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore (CNF), Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko(CNJ), Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera (PSF), Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD),  Umukozi ushinzwe irangamimerere na Notariat, Umukozi ushinzwe ubutaka n’ibikorwa remezo, n’Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge.

Ibyiciro by’abatoza ni ibi bikurikira:

-      Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije

-      Bamwe mu bagize inama Njyanama y’Akarere

-      Ingabo z’Igihugu

-      Police y’Igihugu

-      Abatoza baturutse mu Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu

-      Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge uko ari 10

-      Abatoza bo muri Tumba College of Technology

-      Bamwe mu Bakozi b’Akarere ka Nyarugenge, Etc.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iri torero witabiriwe n’bayobozi batandukanye barimo:

-      Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali (Umushyitsi mukuru)

-      Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge

-      Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

-      Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

-  Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

-      Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Rulindo

-      Umuyobozi w’ibitaro bya Kinihira

-      Umuyobozi wa DJAF mu Karere ka Nyarugenge

-      Bamwe mu bagize inama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge, etc.

Mu magambo yafashwe n’abayobozi batandukanye (Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba anakurikirana ibikorwa by’iri torero umunsi ku munsi, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akaba n’Umushyitsi mukuru) bose bagarutse ku kamaro k’itorero mu kubaka umuyobozi u Rwanda rwifuza, ndetse baboneraho no gushimira buri wese ku ruhare yagize kugira ngo iri torero ryitabirwe kandi rigende neza.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagize ati: “Iri torero rikwiye kubatoza ubwitange mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’Igihugu. Muzakuramo indangagaciro zo kwegera abaturage mukabatega amatwi, mukabagira inama ndetse namwe mukemera kugirwa inama. Mugomba kurwanya icyasubiza inyuma iterambere ry’Igihugu.Twumvikane ko iterambere tugamije ari irishyira imbere umuturage.’’

Akarere ka Nyarugenge ni kamwe mu turere 3 tugize umujyi wa Kigali; kagizwe n’imirenge 10, utugari 47 n’imidugudu 350. Abatozwa babashije kwitabira iri torero bakaba ari 568 kuri 615 bari bateganyijwe bangana na 92.3%. Iri torero rikaba rizamara iminsi 7 ni ukuvuga 19-26/06/2016.

 

GASTON

P.R/Nyarugenge District

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*