Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21/06/2016/ni bwo Umuyobozi  wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu Bwana  RUCAGU Boniface  yasuye itorero ry’abayobozi  587 batowe ku rwego rw’Umurenge, Akagari n’Umudugudu bo mu Karere ka Nyarugenge bari gutorezwa muri TUMBA COLLEGE OF TECHNOLOGY mu Karere ka Rulindo.

Umuyobozi  wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu Bwana  RUCAGU Boniface yatanze ikiganiro cyirebana n’amateka y’itorero ry’Igihugu n’akamaro karyo mubihe bitandukanye byaranze Igihugu cyu U Rwanda

Yasobanuye ko mbere y’ubukoroni hariho imyitwarire y’abanyarwanda bo kwa GIHANGA wahanze U Rwanda akaba ari we wategetse ko bashyiraho itorero bigiragamo indirimbo, kubyina, gusakuza, guhiga n’ibindi.  Ibyo byose bikaba byaratumaga nta muntu uhemukira undi kuko habagaho imihigo bagashima uwakoze neza akagororerwa, bakagaya n’uwahemutse akikosora. Bityo bigatuma abanyarwanda bahora ari bamwe kuko bumvikanaga biturutse mu itorero ndetse n’umuco nyarwanda. Itorero kandi ryari ishuri bigiragamo za kirazira ndetse n’ibindi bijyanye n’umuco kuko icyo gihe nta mashuri yabagaho. Umuco nyarwanda kandi wari ushingiye ku ndangagaciro, ibyo bigatuma abanyarwanda bubahana. “Mkwiye gufata isomo ko umubano mwiza ushingiye ku kubahana” Rucagu Boniface.

RUCAGU yakomeje avuga ko mu gihe cy’ubukoroni hagaragaye kwerekana ko umuco nyarwanda na zakirazira ndetse n’indangagaciro nyarwanda ari bibi, bikaba byari ukugira ngo babone uko bigisha amacakubiri babinyujije mu mashuri bari barubatse bagamije kwangisha abantu abandi.

Mugihe cya cya Repubulika ya I&II uburezi bwatangwaga mu mashuri bwaranzwe  n’itotezwa rishingiye ku moko ndetse n’uturere abazungu bari barimitse mu banyarwanda ari nabyo byaje kugeza ku Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Umutoza Rucagu Boniface yasobanuriye abatozwa ko nyuma ya Jenoside, abanyarwanda bamaze kubona amahano yari amaze kugwira u Rwanda agahagarikwa n’ingabo zari iza RPF Inkotanyi; baricaye baganira ku cyatuma bongera kuba umwe. Ni bwo batekereje gusubizaho itorero rizajya rihuza inzego zose rikaba ryarashyizweho kuwa12/11/2007 rifungurwa ku mugaragaro na Nyakubahwa PAUL KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ku wa 16/11/2007 .

Umutoza Rucagu Boniface yasoreje ku migani nyarwanda ifite ibyo isobanuye mu ndangagaciro ndetse na Kirazira z’Umuco Nyarwanda.

Ati: “U Rwanda ruratera ntiruterwa.” Bishatse kuvuga ubutwari n’ubudahangarwa by’Abanyarwanda.

Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda” bivuze ko u Rwanda  rwari urw’amata n’ubuki nta kibi kiharangwa.

Nyuma y’Ikiganiro cyashimishije abatozwa, umutoza RUCAGU Boniface yafashe n’akanya ko gusabana n’abatozwa muri morale yaranzwe no kwiyereka ndetse no gucinya akadiho.

Iri Torero rifite Insanganyamatsiko igira Iti: “Twubake ubushobozi bw’inzego zibanze hagamijwe impinduramatwara mu iterambere binyujijwe mu Itorero ry’Igihugu”; ryatangiye ku cyumweru tariki ya 19/06/2016 rikazarangira ku cyumweru tariki ya 26/06/2016.

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*