To top

Akarere ka NYARUGENGE ni kamwe mu Turere 3 tugize Umujyi wa Kigali. Gaherereye mu Burengerazuba  bw’Umujyi wa Kigali. Ni ko karere ka Mbere kagaragaramo ibikorwa binini by’ubucuruzi kurusha ahandi mu Rwanda.

Abenshi bahazi ku mazina akurikira: Ku Muhima, Nyabugogo, Kimisagara, Nyamirambo, Mu biryogo, mu Mujyi, Centre ville, kuri Plateau, CHK, Kwa Rubangura, Kuri Payage, Mu Kiyovu, ku Gitega, Quartier matheus, Quartier Commercial, kuri sainte famille, st paul, etc. Nyarugenge ariko yaragutse yiyongeraho ibice byari bisanzwe bizwi nk’icyaro nabyo byinjijwe mu Mujyi. Aha twavuga nkíbice byahoze ari Butamwa, Mwendo na Shyorongi.

 

Amateka y’Umujyi wa Kigali agaragaza ko Umujyi wavukiye Nyarugenge ndetse ukahakurira, nyuma mu gihe cya vuba ukaba ari bwo waje  kugenda waguka kugeza aho ugeze uyu munsi.

 

IMBIBI Z’AKARERE KA NYARUGENGE

Akarere ka NYARUGENGE gahana imbibi n’Uturere 5:

Bugesera: mu Majyepfo  

Gasabo: mu burasirazuba n’igice cy’Amajyaruguru

Kicukiro: mu Burasirazuba n’igice cy’Amajyepfo

Rulindo: mu Majyaruguru

Kamonyi: mu Burengerazuba

Mu ntara 4 z’u Rwanda, Akarere ka Nyarugenge gahana imbibi n’intara 3: Intara yiburasizazuba (Bugesera),Intara y’amajyepfo (Kamonyi), n’Intara y’Amajyaruguru (Rulindo).

Ikarita igaragaza imbibe z’Akarere ka Nyarugenge

 

IMIRENGE IGIZE AKARERE KA NYARUGENGE

 

Akaarere ka Nyarugenge kagizwe n’imirenge 10: Gitega, Kanyinya, Kigali,  Kimisagara,  Mageragere,  Muhima, Nyakabanda, Nyamirambo, Nyarugenge,  Rwezamenyo.

Akarere ka Nyarugenge kagizwe n’utugari 47 n’Imidugudu 350.

 

Akarere ka Nyarugenge gafite:

Ubuso: 134 km2.

Ingo: 73,000,

Abaturage 315,330 (abagabo164, 142 n’bagore151, 187);

Ubucucike, 2,124/km2

 Source: EICV 4 & Projection based on Census 2012

 

Ikarita igaragaza Imirenge igize Akarere ka Nyarugenge

 

IBYO ABANTU BENSHI BAZI MU KARERE KA NYARUGENGE

Urwego icyo kintu kibarizwamo

Ikintu kizwi Cyane

Aho giherereye

(Umurenge)

Icyongerwaho

Ubucuruzi n’ishoramari

Centre ya Nyabugogo

Kimisagara na Muhima

Iyi Mirenge yombi ihurira Nyabugogo ariko igice kinini kikaba Kimisagara (urugero: Gare)

Quartier matheus & Commercial; isoko rya Nyarugenge (Kigali City Market- KCM)

Nyarugenge

Aha ni ahantu ubucuruzi bwashinze imizi kuva Kigali yashingwa kugeza uyu munsi

Amabanki

Ibyicaro by’amabanki akomeye mu Rwanda (BNR, BK, Cogebanque, KCB, Equity bank, BPR, etc)

Nyarugenge

Ibyicaro by’Amabanki akomeye mu Rwanda biri muri Nyarugenge wongeyeho BANKI NKURU Y’U RWANDA

Ubuvuzi

CHUK, Ibitaro bya Muhima, etc.

Nyarugenge; Muhima

Ibi bitaro ni ibya LETA bikaba mu bitaro bizwi cyane n’abatuye Umujyi wa Kigali cg abawugendamo

Amadini

Cathedral St Michel; ste Famille, Centre pastorale st Paul, Imisigiti mikuru kandi ikomeye mu Rwanda;

Nyarugenge, Rwezamenyo, Nyamirambo

 

Umubare w’Abayisiramu benshi mu Rwanda uwusanga mu Karere ka Nyarugenge

Imyidagaduro

Stade ya Kigali (stade regional), Mumena, Maison des jeunes

Nyakabanda, Nyamirambo, Kimisagara

Abantu benshi bazi ko stade regional iri mu Murenge wa Nyamirambo ariko iri muri Nyakabanada

Amahoteri n’ubukerarugendo

Serena, Marriot, Milles Collines, Richard Kandt Museum; Islamic Cultural Center, etc

Nyarugenge; Gitega, Nyamirambo

Nyarugenge icumbikiye amahoteri akomeye n’andi menshi aciriritse.

Imisozi ibereye ubukerarugendo ya Mont Kigali & Mont Nyamweru

Kanyinya & Kigali

Umusozi wa Mont Kigali uhuriweho n’Imirenge ya Kigali, Kimisagara, Nyakabanda, na Nyamirambo

Uburezi

University of Rwanda (Former KIST & KHI), Mounk Kenya University, LDK, College St Andre, Lycée Notre Dame de Citeaux, Ecole berge, etc.

Nyarugenge Nyamirambo,

Aya mashuri yigishije abanyarwanda benshi kandi na nubu bakihiga.

Ibiro by’Akarere ka Nyarugenge biherereye mu Nyubako izwi ku izina rya “ KIGALI CITY HALL”. Ni Inyubako ikorerwamo n’ibiro by’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge. Iyi nyubako iri imbere ya Banki ya Kigali (B.K), ikaba kandi n’imbere ya i&m Bank (Former BCR). Uturutse ku B.K Akarere ka Nyarugenge ni igice cy’I Bumoso cy’Iyi nyubako.

Uturutse kuri i&m Bank/ MINECOFIN Akarere ka Nyarugenge ni igice cy’I Buryo cy’Iyi nyubako.