NYARUGENGE: AMAVURIRO Y’IBANZE YEGEREJE ABATURAGE SERIVISI Z’UBUZIMA
Ivuriro ry’Ibanze ni ahantu hatangirwa serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze kandi hegereye umuturage. Mu karere kacu ka Nyarugenge dufite amavuriro y’Ibanze (Health Posts) agera kuri 37 acungwa n’abikorera. Abaturage bahivuriza barishimira imikorere y’ayo mavuriro kuko yatumye bahabwa izo serivisi mu buryo bwihuse batarinze gutegereza ndetse bakifuza ko zakora amasaha menshi ashoboka.
Mu murenge wa Mageragere harimo amavuriro y’ibanze 5 afasha utugari 7 tugize uwo murenge. Muri uyu murenge kandi harimo ibigo nderabuzima 2 aribyo icya Butamwa n’icya Nyarurenzi.
Mu murenge wa Kigali bafite amavuriro y’ibanze 4 afasha utugari tuwugize uko ari 5. Muri uyu murenge kandi niho dusanga Ikigo Nderabuzima cya Mwendo n’Ivuriro ry’Ibanze ryo ku rwego rwa kabiri riri Karama aho bita Noruvege. Iri vuriro ryo rinemerewe no gutanga serivisi zo kubyaza.
Mu murenge wa Kanyinya hari amavuriro y’ibanze 4 afasha utugari 3. Muri uyu murenge kandi niho habarizwa Ikigo Nderabuzima cya Kanyinya kikaba cyarafashije cyane mu gihe cya COVID 19.
Umurenge wa Nyamirambo ufite amavuriro y’ibanze 4 afasha utugari 4 tuwugize. Uyu murenge kandi niwo ubarizwamo Ibitaro by’Akarere bya Nyarugenge n’Ikigo Nderabuzima cya Rugarama.
Mu murenge wa Gitega hari amavuriro y’Ibanze agera kuri 6 afasha abaturage batuye mu tugari tugize uwo murenge uko ari 6. Mu murenge wa Rwezamenyo habarizwa amavuriro y’Ibanze 3 mu tugari twawo 4. Mu murenge wa Nyakabanda ho hari amavuriro y’ibanze 3 afasha utugari 4 hakaba n’Ikigo Nderabuzima cya Kabusunzu.
Mu murenge wa Muhima haba amavuriro y’ibanze 5 afasha utugari twawo 7. Muhima kandi bafite Ikigo nderabuzima cya Muhima n’Ibitaro bya Muhima.
Mu murenge wa Kimisagara haba amavuriro y’ibanze 4 (harimo n’iyashyizwe muri Gare ya Nyabugogo) afasha utugari 3. Mu murenge wa Kimisagara kandi harimo ikigo nderabuzima cya Corunum n’andi mavuriro 11 yigenga.
Mu murenge wa Nyarugenge hari Ikigo Nderabuzima cyo kwa Nyiranuma gifasha utugari 4 tugize Umurenge wa Nyarugenge.