ARKIDIYOSEZI YA KIGALI YAHIMBAJE YUBILE Y’IMYAKA 50
Arkidiyosezi ya Kigali mu cyumweru gishize kuwa 18/07/2026, yahimbaje yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe mu rwego rw’Isakramentu ry’Ubusaserdoti (1976 – 2026), mu gitambo cy’Ukaristita cyatuwe na Arkiyepiskopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, mu birori byabereye muri Paruwasi Sainte Famille, anatanga Isakaramentu ry’Ubusaserdoti ku ba Diyakoni 11, n’Ubudiyakoni ku ba Fratri 9. Ikindi kandi abapadiri 3 bizihije Yubile y’imyaka 50 mu gihe abapadiri 5 bizihije yubile y’imyaka 25 bamaze bahawe Isakramentu ry’Ubusaserdoti.
Arkiyepiskopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, mu butumwa bwe yasobanuye ko Yezu ari we musaserdoti mukuru, ikaba ari ingabire bahabwa ku buntu bwe,.
“Ubusaserdoti ni ubwa Yezu, ni we musaserdoti mukuru udusangiza ku busaserdoti bwe, ni Ingabire duhabwa ku buntu bwe, atari uko ari igihembo duherwa ibyo twakoze, ahubwo ni ku buntu bwa Nyagasani utora uwo ashatse, igihe ashakiye, aho ashatse no mu buryo ashatse. Ni mpamvu rero turi hano gushimira Nyagasani. Agira ati “Simwe mwantoye ahubwo ninjye wabatoye ngo mugende mwere imbuto nyinshi kandi nziza”.
Mu izina ry'Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ingangare Alexis, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akar5ere ka Nyarugenge yashimiye uruhare rukomeye Arkidiyosezi ya Kigali yagize mu rugendo rw'iterambere ry’Akarere kacu ndetse n’igihugu muri rusange. Yavuze ko mu myaka 50 ishize, Kiliziya Gatolika yabaye umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage binyuze mu burezi, ubuvuzi, gufasha abatishoboye, guteza imbere umuryango, kwimakaza amahoro, ubumwe n'ubudaheranwa ndetse no gutoza indangagaciro zubaka umuturage.
Yagize ati: ‘’Arkidiyosezi ya Kigali n'Ubuyobozi bwite bwa Leta basangiye intego imwe: gukorera umuturage. N’ubwo buri rwego rufite inshingano zarwo, duhurira ku ntego yo kubaka umuryango utekanye, ufite ubuzima bwiza, urangwa n'ubutabera, ubufatanye n'iterambere rirambye. Ni yo mpamvu ubufatanye bwacu bukomeje kugaragarira mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere imibereho y'abaturage, birimo ubukangurambaga ku isuku n'isukura, kurwanya imirire mibi, kwita ku rubyiruko, gufasha abatishoboye no gukangurira abaturage kwitabira gahunda z'iterambere’’.