MAGERAGERE ; HABAYE IGIKORWA CYO GUTERA IBITI
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dominique Habimana ari kumwe na Cardinal Antoine Kambanda,Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage Urujeni Martine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Ingangare Alexis n’abandi bayobozi bifatanyije n'urubyiruko gatolika rwo muri Arkidiyosezi ya Kigali n’abandi baturage b’Umurenge wa Mageragere mu gikorwa cyo gutera ibiti mu Murenge wa Mageragere Akarere ka Nyarugenge mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya Kigali.
Minisitiri Dominique Habimana yashimye ko iki gikorwa cyahuriranye no gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba aho mu gihugu hose hateganyijwe gutera ibiti miliyoni 100.
Yagize ati: “Igiti ni ishoramari rizagira akamaro no ku bazadukomokaho. Turasaba abaturage hirya no hino mu gihugu kwitabira gahunda yo gutera igiti kandi bakabitera neza. Gutera igiti bijyana no gukurikirana uko gikura kuko ibiti bidufitiye akamaro kanini.
Minisitiri yashimiye Arkidiyosezi ya Kigali na Kiliziya Gatolika muri rusange ku bw’ubufatanye na Leta ndetse no ku bwo guhitamo gutera ibiti mu rwego rwo kwizihiza yubile y’imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya Kigali.Turasaba n’indi miryango itari iya Leta n’amadini n’amatorero kugira uruhare muri iki gihembwe cyo gutera ibiti aho bishoboka.”
Minisitiri yibukije urubyiruko ubutumwa bugamije kugira abaturage bafite ubuzima buzima bazira ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Rubyiruko, mukomeze kuzirikana impanuro z’umukuru w’igihugu, mwigirira icyizere kandi mwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zibangiriza ubuzima n’ejo hazaza.”