MAGERAGERE, NYAMIRAMBO, KANYINYA NA KIGALI BAHAWE AMAZI MEZA
Abaturage bagera ku 1.083 bari mu miryango 200 mu Karere ka Nyarugenge mu Mirenge 4 ariyo Mageragere, Nyamirambo, Kanyinya na Kigali bahawe amazi meza. Ni ku bufatanye hagati y’Umujyi wa Kigali, BRALIRWA na Water Access Rwanda.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage Urujeni Martine, yashimiye aba bafatanyabikorwa ku ruhare rwabo mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Yagaragaje ko ibi bizafasha abahawe amazi kugabanya imbaraga n’umwanya byatwaraga mu kujya gushaka amazi. Ibi ni gihamya ko ubufatanye bw’abikorera n’inzego za Leta ari ingenzi mu gukemura ibibazo bitandukanye abaturage bahura na byo buri munsi, by’umwihariko abafite intege nke n’amikoro make. Yasabye abahawe amazi kwita ku bikorwa remezo bubakiwe, bakazanakoresha aya mazi neza.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Wungirije Madamu Uwamahoro Genevieve yagize ati “Baturage mwagejejweho amazi ndabasaba gukomeza gufata neza ibyo bikorwa remezo mwahawe kandi mugakomeza kurangwa n’isuku, mutegura ifunguro mukoresheje amazi meza, mwiyuhagira ku mubiri wose , mwambara imyenda imeshe, ndabibutsa kugira isuku aho mutuye naho mukorera”