Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

NYARUGENGE KU MWANYA WA 1 MURI EJO HEZA

Akarere ka Nyarugenge kaje ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Umujyi wa Kigali mu guteza imbere gahunda ya Ejo Heza. Mu bihembo byatanzwe ejo hashize Tariki 11/11/2026 n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali niko kaje ku isonga muri gahunda yo gufasha abaturage kwizigamira mu kigega cya Ejo Heza mu mwaka wa 2024–2025, aho kageze ku muhigo ku ijanisha rya 103.7%, kakanaza ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’Igihugu. 

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage Urujeni Martine yashimangiye ko Ejo Heza na Mituweli ari gahunda z’ingenzi mu kurengera imibereho myiza y’abaturage no kubaka imiryango ifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo. Yavuze kandi ko kwizigama bikwiye kuba umuco wa buri wese ku buryo buhoraho, kuko bifasha kwirinda ubukene no kwiyubakira ejo hazaza heza.

Ubuyobozi bwa RSSB bwatangaje ko Ibikorwa byo guhemba uturere bizakomeza gukorwa mu myaka iri imbere mu rwego rwo gushimira abahize abandi no kurebera hamwe uko abandi barushaho gukora neza.