Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

UMUYOBOZI MUKURU W'IBITARO BYA RUHENGERI AKOMEJE GUSHIMA UBWITANGE BW'ABAKOZI MURI GAHUNDA ZITANDUKANYE ZA LETA

Ni nyuma y'Umuganda Rusange Ngarukakwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2026, wibanze ku gukomeza gutegura ikibanza kizubakwamo bya Bitaro Bishya, batwara ibintu basigaye mu mazu atarasenywa.

 

 

Abakozi mu byiciro b itandukanye muri morali nyinshi bamwe  bapakira, baterura  bapakira

Yakomeje abahamagarira gukomeza kuzuzanya muri Serivisi zitandukanye babarizwamo, kubahiriza amasaha y'akazi, kwakira no gukemurira ku gihe ibibazo byihariye  by'abarwayi no kwakira neza ababagana muri rusange.

Yasoje yibutsa buri wese ko nubwo nta murwayi wa Ebola uraboneka mu Rwanda, ingamba zo kuyikumira zashyizweho zigomba kubahirizwa,  by'umwihariko hibukwa gukorwa "screening".

Mu bwitonzi n'ubushishozi bwinshi bakurikiye impanuro