1. Kunganira abaturage muri gahunda zo kuvugurura ahatuwe mu buryo butemewe mu karere;
2. Gukurikirana gukemurwa kw’ibibazo bijyanye n’ubutaka n’imitungo mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kuvugurura ahatuye abaturage mu buryo butemewe;
3. Kunganira, gukurikirana n’Ubujyanama mu bikorwa by’abaturage mu kwiyubakira ibikorwa remezo(Imihanda,Ruhurura,…);
4. serivisi zijyanye na Parikingi ndetse no kujya inama ku bijyanye naho guparika imodoka mu mitunganyirize y’umujyi;
5. Gutanga ibitekerezo ku mishinga mishya no kuvugurura ibikorwa remezo by’aho imodoka ziparikwa
6. Gukorana na Polisi n’abandi bafatanyabikorwa ku bibazo bya parikingi n’imicungire yazo;
7. Gukurikira ishyirwamubikorwa rya gahunda yo gucunga amazi y’imvura mu Mujyi;
8. Gukurikirana ibibazo ku bikorwaremezo byangijwe n’imvura;
9. Gukemura amakimbirane yaturutse ku byangijwe n’imvura;
10. Kugenzura imihanda n’ibiraro bisanzwe byubatse no kuyobora imirimo yose yo kubaka no kubisana ;
11. Ubujyanama n’ubuvugizi mu kubaka no gusana imihanda n’ibiraro;
12. Gukorana n’inzego cyangwa ibigo byahawe amasezerano n’Umujyi wa Kigali mu igenamigambi no mu ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yo kubaka no gusana imihanda n’ibiraro;
13. Gutanga Uburenganzira bwo kubona inzira zihuza imihanda n’inyubako (access)
14. Gukurikira ibijyanye n’Imikoreshereze y’Ingufu z’amashanyarazi n’Izindi ngufu .
15. Gukurikirana ikwirakwizwa n’Imikoreshereze y’Amazi meza.