90% BY’ABANYARWANDA BAZABA BISHIMIYE IMIYOBORERE N’IMITANGIRE YA SERVISI MU MWAKA WA 2024
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere Madamu KAYITESI Usta kuri uyu wa kane ubwo yaganiraga n’inzego z’Ubuyobozi mu Mujyi wa Kigali,Uturere twawo n’Abagize Ihuriro ry’abafatanyabikorwa.
Kayitesi yagaragaje ko Ikigereranyo cy’umwaka wa 2022 kigaragaza ko abaturage bishimiye imiyoborere na Serivisi bahabwa ku kigereranyo cya 76,1%, kandi ko hakiri urugendo kugira ngo mu mwaka wa 2024, iki kigereranyo kibe kigeze kuri 90%, yakanguriye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kwiga uko bagirana imikoranire inoze n’inzego bigaragara ko zizewe cyane n’abaturage mu rwego rwo kumenya uko zo zibikora no kuba zafasha aho bishoboka mu bitaranoga bikagenda neza.
Muri iyi nama kandi Kayitesi Usta yagaragarije abayobozi mu nzego zitandukanye mu Mujyi wa Kigali uko abaturage b’Umujyi wa Kigali bashimishijwe n’ibyo bakorerwa aho muri rusange igipimo kiri 77,8%.
Yashimiye cyane Akarere ka Nyarugenge ku ntambwe yatewe aho mu Kigereranyo cy’umwaka wa 2021 kari gafite impuzandengo ya 68,1% kuko abaturage bako bari bishimiye Imiyoborere na Servisi bahabwa aho kari ku mwanya wa 28 mu Gihugu n’akanyuma mu Mujyi wa Kigali, ariko mu kigereranyo cy’uyu mwaka kakaba gafite impuzandengo ya 78,6% kakaba akambere mu Mujyi wa Kigali n’aka gatandatu ku rwego rw’Igihugu.
Muri aka Karere ka Nyarugenge iyo ugereranyije n’umwaka wa 2021 hari ibipimo byazamutse mu buryo bushimishije birimo servisi zijyanye n’’ubworozi zazamutse kuri 29,7%, Ubuhinzi 27,3%, Ubuzima 16,6%,imikorere y’inzego z’ibanze 15,6%, ikoranabuhanga11,9%, Uburezi 11,4%, Ubutabera 10%, isuku 9,9%, abikorera 9,8%.
Nkuko byagaragajwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy yishimiye ko ibikorwa byakozwe n’Akarere byatanze Umusaruro nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe aho yagaragaje bimwe mu byo Akarere kakoze muri uyu mwaka birimo kwegereza Servisi z’Ubutaka abaturage aho abakozi babishinzwe bavuye ku Karere bakajya gukorera mu Mirenge, kubufatanye n’abafatanyabikorwa habaye ibikorwa bitandukanye birimo kwigisha ikoranabuhanga cyane cyane ku rubyiruko, gutanga ibikoresho byo gushing imirimo nk’Ubudozi, gutanga matungo yo Kurora ahatanzwe Inka ihene n’inkoko muri gahunda yo kuzamura kurwanya imirire mibi mubana no kongera umusaruro binyuze mu kubona ifumbire. Habaye kandi gusura abaturage no kumva ibibazo byabo bigakemurirwa ho batuye bikuraho gusiragira mu buyobozi, kubufatanya n’Imiryango ishingiye ku myemerere hashyizwe imbaraga mu bikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge hatangizwa ibikorwa by’urugendo rw’isanamitima mu Mirenge itatukanye ndetse bwambere mu Karere abagize Uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batangira gusaba imbabazi abo bahemukiye.
Yanagaragarije abitabiriye inama kandi ko hongerewe imikoranire n’abikorera muri PSF Ubuyoboiz bubahuza n’ikigo cy’Imisoro mu rwego rwo kuganira gukuraho imbogamizi zagaragaraga ibyo nabyo bikaba byaratanze umusaruro.